Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Nyuma y’intambara ikomeye ihanganishije ingabo za leta ya Congo, FARDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura umujyi wa Goma, ari wo cyicaro gikuru cy’intara ya Kivu ya ruguru, abakozi ba Monusco n’imiryango yabo basabiwe inzira mu Rwanda, nyuma y’uko ikibuga cy’indege cya Goma n’ikiyaga bifunzwe, aho inzira rukumbi yari isigaye ari umupaka uhuza u Rwanda na Congo. Bakiriwe ku mupaka munini uzwi nka la Corniche, burizwa amabus yabagejeje i Kigali aho bagomba gushaka amacumbi, nyuma bakazahavanwa berekeza aho leta ya Kinshaka na MONUSCO bazemeranya.