Nyuma y'umwanzuro wa RURA wo kudaha moto zikoresha essence impushya zo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, kuri ubu biravugwa ko abari bazisanganywe, iyo habayeho kuzihererekanya(nyuma y'igurishwa), ubwo na rwa ruhushya yari ifite ruhita ruta agaciro kandi bitewe n'umwanzuro wafashwe, itagomba gukorera muri Kigali. Bivuze ko ubwo no kuzigurisha ku banya Kigali byabaye ikibazo!