Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Mu karere ka Rubavu gahana imbibi na DRC, byamaze kwemezwa ko abaturage 5 bishwe n’ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo. Hari kandi abandi 35 byakomerekeje, bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu. Mu mirwano ikomeje kubera mu mujyi wa Goma, aho bivugwa ko ari abarwanyi ba FDLR barasa buhumyi kuko nta nzira to gusohoka mu mujyi bafite, M23 na yo itegereje ko amasasu abashirana kuko nta bufasha buturutse hanze bushoboka.
Hagati aho, intwaro zirwmereye z’u Rwanda zagaragaye ku mupaka,aho byinshi mu bisasu biraswa biturutse muri Congo birimo guhanurwa n’ubwirinzi bw’igisirikare cy’u Rwanda bitarambuka umupaka.
Byavuzwe kenshi ko hari intwaro zikomeye u Rwanda rwibitseho, uyu munsi kubera iyi ntambara, zimwe zikaba zagiye ahaharagara.