Hari abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabare rwo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare bavuga ko umuyobozi w’ikigo yabakuye mu mwaka wa gatatu bageze mu gihembwe cya kabiri biga abasaba gusubira mu mwaka wa kabiri ntibishimira icyo cyemezo bamwe bahitamo kureka ishuri.
Abo byabayeho bavuze ko basoje umwaka wa kabiri bafite amanota yo kwimuka ariko batunguwe nuko umuyobozi w’ikigo aje mu ishuri agasohora abanyeshuri agendeye ku manota y’igihembwe cya mbere mu mwaka wa gatatu akabasubiza muwa kabiri.
Kuri iri shuri rya Kabare ni hamwe bigo bibiri muri Nyagatare mu havugwa ikibazo cy’abana basabwe gusibira muri iki gihembwe cya kabiri, bagasubira mu wa kabiri nyamara bari barageze mu mwaka wa Gatatu.
Aba banyeshuri twasanze iwabo ariko twirinze gutanagza amazina n’amasura yabo ku bw’umutekano wabo, bavuga ko batunguwe no kubona abayobozi bazanye urupapu ruriho amanota bagize mu gihembwe cya mbere ubundi bakavuga ngo abataragize amanota 40% ko bagomba gusibira.
Umwe yagize ati "Mu gihembwe cya mbere (mu wa Gatatu) naratsinze ngira amanota 38.7%, natwe byaradutunguye ntabwo twigeze dusobanukirwa ibyari byo, badutunguriyeho urwo rutonde rw’abantu bavuga ngo uri munsi y’amanota 40 agomba gusibira".
Undi yagize ati "Umunsi wa mbere baratwihoreye, umunsi wa kabiri nibwo hedimasita (Head master) yazanye urutonde acaho umurongo ati, kamisi yavuze ngo abari munsi y’amanota 40% ngo nasibire."
Icyifuzo cy’aba bana nuko babareka bakiga muwa Gatatu ubundi bakisubiraho, ngo kuko bitabaye bahitamo no kureka kwiga.
Umwe yagize ati "Ngewe bibaye ngombwa nanarireka, kuko ndumva ibintu bakoze atari byo, ntabwo mbanejeje, naratsinze ariko si cyane ku buryo bansubiza mu wundi mwaka".
Undi nawe ati "Nshobora kujya muwa Kabiri, ariko byaba bimbangamiye cyane ntabwo baba bubahirije uburenganzira bw’umunsi, kuko bamushyize muwa Gatatu babireba, ni gute bamukuyemo umwaka utarangiye, kandi umwaka ariwo ukemura ibintu, bandekeye muwa Gatatu nakisubiraho, nanagira mirongo itandatu na mirongo irindwi".
Umuyobozi w’Urwugwe rw’amashuri rya Kabare, Bimenyimana Jean de Dieu ahakana iby’aya makuru, avuga ko ntamunyeshuri wirukanwe ahubwo ko hari abakoze amakosa bagatumwa ababyeyi.
Uyu muyobozi yagize ati "Ayo makuru babahaye ndakeka atari yo, kuko hari abanyeshuri twasoje igihembwe gishize bitwara nabi ku buryo bukomeye, rero ubwo twakoraga inama twemeranyije ko kubera imyitwarire yabo mibi harimo abo twatumye ababyeyi babo kugira ngo baze hano turebe uko tuganira kuri iyi myitwarire yabo mibi."
Akomeza avuga ko nyuma yo kuganira n’ababyeyi ikizavamo nicyo bazamenyeshwa.
Umuyobozi w’ishuri asobanura ko hanagendewe ku bya gahunda ikoreshwa mu kwimura abana.
Ati: "Bitewe n’amanota abana, uko abana bakora iyo umwaka urangiye deliberation (isuzuma bikorwa) iraba; iyo ibaye rero ntacyo umwana asubiza kuri deliberation yakozwe, cyane cyane nk’ubungubu deliberation isigaye ikorerwa online (mu ikoranabuhanga) dukoresheje CAMIS. urumva rero iyo umwana bigaragaye ko ari busibire undi akimuka, ikigo kigafata umwanzuro ku myitwarire yuwo mwana ndumva aribyo dukora. dukunda kubikora cyane cyane mu mpera z’umwaka dusoza."
Kuri iki kibazo cy’abana batishimiye kuvanwa muwa Gatatu, umuyobozi w’ikigo yirinze kugira byinshi abivugaho, yavuze ko ubwo ari ibyo by’abo bana bitwaye nabi bagatumwa ababyeyi none bakaba bataragaruka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ibihereho y’abaturage, Madamu Murekatete Juliet, avuga ko nta munyeshuri ukwiriye kwirukanwa, icyakora avuga ko biramutse byabaye bakaba hari abanyeshuri birukanwe bazira kuba batagize amanota ko baza kubikurikirana.
Yagize ati "Ntamakuru dufite y’abanyeshuri basibijwe mu gohembwe cya kabiri, mwaba mukoze muyaduhaye tugakurikirana tukamenya niba icyi kibazo gihari, kuko umwana akwiye kuba amenyeshwa ishuri azigamo umwaka utangira, kuko nawe aba yiga azi aho yiga. Habayeho ikibazo cyatuma asubira inyuma, cyeretse abo muzi namwe bakoze revision (gusubiramo) zo mu kiruhuko ariko abatarabashije kubona amanota abimura bagumwe aho bari, basibiye".
Urwunge rw’amashuri rwa Kabare ruginzwe n’abanyeshuri 862, biga mu mashuri abanza, ayisumbuye agera mu mwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange ndetse hakaba n’abiga mu myuga n’ubumenyingiro mu mashami y’ubwubatsi ( construction) ndetse n’amashanyarazi (electricity).
Aba banyeshuri basabwe gusibira ubu bari iwabo ntawurajya ku ishuri ndetse si aha gusa kuko no mu rwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga naho hari abasabwe gusibira kandi bari basoje igihembwe cya mbere mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatandatu mu mashuri abanza.
Hari amakuru avuga ko ibi bigo birimo gusibiza abanyeshuri bafite amanota make mu gihembwe cya mbere mu mwaka wa Gatatu nka bumwe mu buryo bwo gutuma bakomezanya n’abana b’abahanga kurusha, bazatuma bakomeza kuza mu bigo bya mbere mu karere bitsindisha abana, cyane ko basanzwe bari muri ibyo bigo.