ABANYONZI I RUBAVU BARATABAZA

ABANYONZI I RUBAVU BARATABAZA

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Bamwe mu banyonzi bakorere mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakwa amafaranga y’umurengera ntibamenye icyo akoreshwa, nkaho hari abakwa Frw 25 000, kandi ntagira icyo abafasha nko mu gihe bagize ibibazo.

Aba banyonzi, usibye amafaranga bakwa yo kwinjira mu makoperative, nayo ntibamenye irengero ryayo, bakwa n’ayandi ya hato na hato, ubwabo babona ko ari nk’ubujura.

Bizimana Emmanuel, ni umwe muri bano banyonzi, avuga ko yatswe Frw 25 000, ariko amaze gutanga Frw 12 000, ariko ko nayo atazi irengero ryaryo.

Yagize ati" Nayo kugira ngo baduhe ibyangombwa, rero twayabaha ntibabiduhe, ahubwo mwahura no mu muhanda bakagufata, bakaguca icumi, ngo kuko uzamutse nta byangombwa, kandi warabibatse ntibabiguhe".

Yakomeje agira ati: "Cumi na bibiri, ubungubu ndacyari gutanga ayandi kugira ngo ndangize; wapi nta rengero ryaryo namenye. Ndasaba ko bariya basekirite bari mu muhanda babagabanya, wenda tukamenya ko niba uri muri koperative ya hariya itandukanye, koperative yacu turimo akaba ariyo yadufata, ariko tudafashwe n’inzindi koperative z’ahandi.

Bakeka ko harimo n’ubujura buteye ubwoba

Tuyishime Aime, nawe akaba ari undi munyonzi, we abona harimo ubujura, adatinya kuvuga ko buteye ubwoba.
Yagize ati: "Ni ukuvuga ngo utanga makumyabiri n’abitanu (Frw 25 000), bakaguha ikarita na purake, ayo mafaranga nta munyonzi uzi ngo ajya hehe, reka reka, ahubwo hakaba n’ikindi cyo kuvuga ngo uparitse nabi, ngo uciye muri sansenike, (sens unique), mbega harimo n’ubujura buteye ubwoba.
Uyu munyonzi Tuyishime twamubajije niba aya mafaranga bakwa ngo bagiye kujyanwa mu muri za koperative, nibura niba hari aho zizajjya zibagoboka, nko mu gihe bagize ibibazo, bakaba baziyambaza.
Mu gusubiza yatangiye aseka, akomeza agira ati: "Nta n’icy’icumi, ni ayabo ubwabo barya, kuko ari bene amakoperative".
Kuri bino bibazo bigaragazwa n’aba banyonzi, kandi bimaze igihe kirere, twashatse kumenya icyo inzego bireba zibivugaho, maze duhamagara kuri telephone, ubagaruje uzwi nka Pierre, umukozi mu Karere ka Rubavu, ushinzwe amakoperative, icyakora yanze kugira icyo abivugaho, atubwira ko ibi twabibaza Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.
Gusa Mayor Mulindwa Prosper, uyobora aka karere, bwo twamuhamagaraga nawe kuri telefone, yatubwiye ko nta mwanya afite.
Igihe yazabonera umwanya wo kumva amarira n’ibibazo by’uru rubyiruko rwanze kwishora mu ngeso mbi rukagana iy’ubunyonzi ariko tukaba rutaka ba tuzahurira mu nduru twazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
 
Back
Top Bottom