Imibare y’abantu bigeze gushaka byagaragaye ko ari 6,5%, barimo 4,6% bapfakaye, 1,7% batakibana ku mpamvu zinyuranye, naho 0,2% bahawe gatanya.
Icyo cyiciro cyiganjemo abagore (10,7%) kurusha abagabo (1,9%). Iyi mibare izamurwa cyane n’ingingo yo gupfakara, aho abagore ari (8,0%) n’abagabo (0,9%).
Uyu mwihariko mu bagore usobanurwa n’uko byagaragaye ko abagabo bagira ibyago byinshi byo gupfa kurusha abagore, bikanahuzwa n’uko muri rusange iyo abantu bashakanye, akenshi umugabo aba akuze kurusha umugore ku buryo aba afite ibyago byo gupfa mbere.
Ibyo bikongera ibyago byo gupfakara ku bagore bakiri bato.