Abapfakazi b’abagore baruta abagabo

Abapfakazi b’abagore baruta abagabo

Umuvuduko

Member
Joined
Apr 8, 2024
Posts
32
Reaction score
15
images (1).jpeg

Imibare y’abantu bigeze gushaka byagaragaye ko ari 6,5%, barimo 4,6% bapfakaye, 1,7% batakibana ku mpamvu zinyuranye, naho 0,2% bahawe gatanya.

Icyo cyiciro cyiganjemo abagore (10,7%) kurusha abagabo (1,9%). Iyi mibare izamurwa cyane n’ingingo yo gupfakara, aho abagore ari (8,0%) n’abagabo (0,9%).

Uyu mwihariko mu bagore usobanurwa n’uko byagaragaye ko abagabo bagira ibyago byinshi byo gupfa kurusha abagore, bikanahuzwa n’uko muri rusange iyo abantu bashakanye, akenshi umugabo aba akuze kurusha umugore ku buryo aba afite ibyago byo gupfa mbere.

Ibyo bikongera ibyago byo gupfakara ku bagore bakiri bato.
 
Ntitwirengagize n'imiyoborere idakwiye dufite. Ingaruka zayo kuri bamwe,ni stress zigeza ku rupfu.
Ahubwo ubutaha tuzanaganirire hamwe ikibazo cy'abagore benshi bibana! Cyera ko byasaga n'ikizira gusanga umugore uba wenyine,ubu akaba ari wo muderi,harya umwana w'umukobwa umukomokaho, we azaba iki,azitwa iki? Azamarira iki umuryango nyarwanda!
Uruhare rw'ubuyobozi rurahari,ruragaragara. Hatagize igikorwa,mu myaka ya cyera bizaba bigoye.
 
Back
Top Bottom