ABATURAGE BIMUWE AHO BARI BATUYE KANDI NTA NGURANE BAZAHABWA

ABATURAGE BIMUWE AHO BARI BATUYE KANDI NTA NGURANE BAZAHABWA

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali, bwemeza ko hari imiryango 37 yari ituye mu gishanga cyo ku Murindi wa Kigali, bakaba nta ngurane bazahabwa. Ndetse ngo minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, itegeka ko ibyangombwa byabo biteshwa agaciro. nyamara, ngo bikavugwa ko aho bari bafite imitungo yabo hagomba kwinjiriza igihugu amadevize. Aba bantu, barerekeza he? Barabaho bate? Ibyangombwa bigomba guteshwa agaciro, babikuye he? Abenshi n'abandi bazakurikiraho, ko usanga aho batuye hari ibikorwaremezo birimo amazi n'umuriro, bibageraho bite? Leta ntikwiye kugira abo ibaza inshingano batubahirije?

Maze intumwa ya rubanda, bitoreye, iti abo bantu ahubwo nanjye nshyigikiye ko bakwa ibyo byangombwa hato batazabisabiraho inguzanyo bagahombya leta. Ngiyo intumwa ya rubanda, itanatekereza ko na mbere yo gutanga inguzanyo abo bireba bagera aho ingwate iri.
 
Back
Top Bottom