Akarere ka Rusizi kishyuye abaturage bari bamaze imyaka 15 bishyuza

Akarere ka Rusizi kishyuye abaturage bari bamaze imyaka 15 bishyuza

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwishyuye abaturage bari bamaze igihe bafitiwe umwenda w’ibihumbi 722 Frw, bagiwemo ubwo hubakwaga umuhanda mu Murenge wa Bweyeye na Matyazo-Mudasomwa mu 2010.



Ikibazo cy’abo baturage cyagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023-2024 rugaragaza ko baberewemo umwenda, bari bamaze imyaka 15 bishyuza.

Ku wa 13 Mutarama 2025, ubwo Abadepite baganiraga na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho, basabye ko abo baturage bishyurwa ndetse Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Olivier Kabera, yemeza ko bagomba kwishyurwa vuba.

Ubwo kuri uyu wa 17 Mutarama 2025 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kari mu Nteko Ishinga Amategeko, imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, bwagaragaje ko abo baturage bishyuwe.

Depite Gihana Donatha yavuze ko mu nyandiko ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko kohereje amafaranga bwari bubereyemo abaturage ku murenge ku wa 16 Mutarama 2025.

Ati “Ese abo baturage baraye bishyuwe? ubu barayafite mu ntoki? Iyo uvuze ko abaturage bishyuwe bisobanuye iki?”

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kugaragariza Abadepite koko niba abo baturage barishyuwe aho kugaragaza ko amafaranga yoherejwe mu murenge nk’uko bubivuga.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari cyo kibazo twari dufite, ntabwo twatekerezaga ko Akarere cyangwa Umurenge wabura amafaranga, twari dufite ikibazo cy’abaturage bamaze iyo myaka yose batarabona amafaranga. None igisubizo mwaduhaye ni ukuvuga ngo ys amafaranga ari ku murenge, ibyo se birakemura ikibazo cy’abaturage gute?”

Yakomeje agira ati “Mubonye iyo muduha lisiti y’abaturage n’indangamuntu bishyuwe. Kuduha icyemeza ko amafaranga ari ku murenge nta kintu gihinduye ku bya raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, ahubwo mwemeje ko n’amafaranga muyafite ahubwo akomeje kuguma ku ruhande rwa Leta.”



Harya ubwo, itangazamakuru ubu ni ryo risigaranye inshingano yo guharanira imibereho myiza y'abaturage no kubona uburenganzira bwabo? Imyaka 15 wishyuza! Hari ikindi gihugu ibi bintu bibamo koko! Umuturage ku isonga yeeee
 
Back
Top Bottom