Amakuru agezweho muri DRC

Amakuru agezweho muri DRC

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Amakuru agenzeho aravuga ko President wa Congo, Felix Tshisekedi yatanze itegeko ko umujyi wa Lubero utagomba kujya mu maboko ya AFC/M23.

Umwe mu bantu bari mu mujyi wa Lubero yavuze ko ingabo za Congo FARDC, FDLR, Wazalendo nindi mitwe yose yateranye ngo yigire hamwe uko izubahiriza itegeko ryatanzwe na Perezida.

Harabarirwa abasirikare barenga ibihumbi 10.000 ngo bose baje guhagarika M23.

M23 nayo iyo izi ko hari abasirikare benshi hari tactic ikoresha harimo no gufunga inzira zose bakarekera abasivili inzira ubundi abasirikare basigaye bakabarasa bakabura aho guhungira babona bataye umutwe bagafungura inzira imwe rukumbi yo guhungiramo.

AFC/M23 nibona ari ngombwa Lubero ntiribumare kabiri ahubwo nibashaka bazane ingabo miliyoni na Bunagana ntihari bake!

Ahubwo za drone Kinshasa yashinje M23 za Kamikazi ndumva zakwigaragaza.

Ibi bije nyuma y'aho uwari umuyobozi mukuru w'ingabo Gen Chiwewe Christian asimbujwe kuri uwo mwanya, ugahabwa Lieutenant General Banza Mwirambwe.
Hategerejwe impinduka mu mikorere yabo,mu kureba niba koko igisirikare cya leta kizabasha guhangana na M23.
 
Back
Top Bottom