Amatora rusange yo mu Rwanda 2024: Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko Paul Kagame ariwe uyoboye n'amanota 99.15%

mwanamwana

JF-Expert Member
Joined
Aug 1, 2011
Posts
1,309
Reaction score
4,798
Amakuru,

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Rwanda, NEC, yatangaje gahunda n’amakuru y’ingenzi yerekeye amatora ya Perezida na Abadepite yo mu mwaka wa 2024.

Ibyavuye mu matora by'agateganyo:Ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu by'agateganyo bizatangazwa mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora y'abadepite bizatangazwa ku itariki ya 16 Nyakanga 2024.

Amatora y'Abafite Uburenganzira Budasanzwe:Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y'abadepite babiri batorwa n'Inama Nkuru y'Urubyiruko, n'umudepite umwe utorwa n'Inama Nkuru y'Abantu Bafite Ubumuga.

Ibyavuye mu matora by'igihe gito:Ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu n'abadepite by'igihe gito bizatangazwa ku itariki ya 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye burundu bizatangazwa mbere y'itariki ya 27 Nyakanga 2024.

Igihe cyo kwiyamamaza n'ibyiciro by'amatora:Igihe cyo kwiyamamaza cyatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2024 kizarangira ku itariki ya 13 Nyakanga 2024. Amatora azatangira ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024 mu byiciro. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora umukuru w'igihugu n'abadepite 53 baturuka mu mashyaka ya politiki n'abakandida ku giti cyabo. Ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, amatora azabera mu Rwanda ku mukuru w'igihugu n'abo badepite.

Amategeko n'amabwiriza:Hakurikijwe itegeko nimero 001/2019.OL ryo ku itariki ya 29 Nyakanga 2019, birabujijwe gukora ibikorwa byo kwiyamamaza cyangwa gutangaza ku munsi w'amatora. Birabujijwe kandi kwambara imyenda ifite ibimenyetso by'amashyaka ya politiki cyangwa abakandida ku giti cyabo. Umukandida ntiyemerewe kwegera ibiro by'itora keretse agiye gutora cyangwa mu gihe cyo kubarura amajwi. Umuturage umaze gutora asabwa guhita ava aho atorera ariko ashobora kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi niba abishaka.

Ibanga n'umutekano:Gutora ni ibanga kandi birabujijwe gufata amafoto mu kibanza cy'itora cyangwa kwereka undi muntu uwo watoye.

Umubare w'abatora n'abagenzuzi:Urutonde rwa burundu rw'abatora rwerekana ko abatora ari 9,071,157, barimo abagabo barenga miliyoni 4.2 n'abagore barenga 53% by'abatora bose, ari bo 4,845,417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77,138, barimo abagabo 41,243 n'abagore 35,895.

Itegurwa n'ubugenzuzi:Abakozi b'abakorerabushake barenga 100,000 bashyizwe mu bice bitandukanye by'igihugu gufasha mu matora, kandi abagenzuzi barenga 1,100 bazakurikirana uko amatora agenda.

Mu gihe cy'icyumweru bibiri, Umukuru mushya w'igihugu cya Rwanda azaba azwi.

Paul Kagame(e Rwandan Patriotic Front–Inkotanyi -RPF), Frank Habineza (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR) na Philippe Mpayimanaumukandida wigenga

=====

Amakuru agezweho:

======


Komisiyo y'igihugu y'amatora, NEC yatangaje ko umunyarwanda wese utarabashije kwiyimura, akaba yanditse kuri lisiti y’itora ahandi, yemerewe gutorera kuri site y’itora imwegereye agashyirwa ku mugereka

Mu Karere ka Musanze abari kujya gutora bari guhabwa icyayi n'irindazi.

Bamwe banahafatiye ‘Breakfast’: Abanyarwanda bacyereye gutora Perezida mu ituze basanganywe.
Inkoko yari yo ngoma ku Banyarwanda benshi babyukiye kuri site z’itora ngo bigenere amahitamo y’imiyoborere y’imyaka itanu iri imbere, aho baramutse bajya gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, mu gikorwa cyari gitegerejwe na benshi. Hari abafatiye ifunguro rya mu gitondo kuri site kuko bazindutse iya rubika.

Ni amatora ya Perezida wa Repubulika y’ay’Abadepite abaye ku nshuro ya mbere ahujwe, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga, mu bice byose by’Igihugu, haramutse hari gukorwa iki gikorwa cy’amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko abatarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora, bafite amahirwe yo kuzuza inshingano zo gutora, kuko bashobora gutorera ahabegereye bagashyirwa ku mugereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, umunsi wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi, baramukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’ay’Abadepite abaye ku nshuro ya mbere yarahujwe.

Indongozi za Ruhango twazindukiye mu gikorwa cy'amatora, kuri site zitandukanye z'Akarere abaturage bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

Muri iki gitondo, mu gihugu hose Abanyarwanda bazindukiye gutora Umukuru w'igihugu n'abadepite.
Your browser is not able to display this video.

Kandida-Perezida w'ishyaka #DGPR Frank Habineza, nyuma yo gutora, yatangajeko afite ikizere cyo gutsinda aya matora ndetse anashima NEC uko yateguye aya matora ugereranyije n'aya 2017.

Umukandida-Perezida wa #DGPR Hon Frank Habineza ari kumwe na Madame we bamaze gutora perezida wa repubulika ndetse n’abadepite kuri site ya GS Kimironko II, akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Nsengiyumva Janvier, Umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite yatoreye, kuri site y’itora ya Gatsinsino mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza
Your browser is not able to display this video.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw'Igihugu JC Musabyimana amaze gutorera umukuru w'igihugu n'abadepite mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve kuri site ya Gashangiro ya II.
Your browser is not able to display this video.

Kuri site ya ULK mu murenge wa Gisenyi, hari imyiteguro idasanzwe, aho abari kujya gutora bari kunyura kuru tapi isashe mu nzira ijya mu cyumba cy'itora
Your browser is not able to display this video.

Kuri site zitorerwaho zose, abatora bahazindukiye ndetse bagaragarizwa ko mbere yo gutora, udusanduka dushyirwamo impapuro zitora difunze mu buryo bwizewe

Your browser is not able to display this video.

Umukandida Paul Kagame arimo gutora

Umukandida Philippe Mpayimana arimo gutora

Umukandida perezida wigenga Philippe Mpayimana,yatoreye kuri Site ya Camp Kigali, kandi yabwiye abanyamakuru ko afite icyizerecyo gutsinda.

Mpayimana yabwiye abanyamakuru ko natsinda azashyira mu bikorwaimigambi yemereye abaturage kandi ko atabikoze abantu bagomba kubimubaza kukoyabivugiye kumugaragaro.
Mpayimana yashimye uko ibikorwa byo kwiyamamazan’amatora byagenze neza kandi asaba ko guhuza amatora ya perezida n’abagizeinteko ishinga amategeko byakomeza kujya bikorwa ku munsi umwe.

Mu matora ya 2017, Mpayimana nabwo wariumukandida wigenga yabaya uwa kabiri inyuma ya Paul Kagame aho yabonye amajwi0.7%.

Umukandida Frank Habineza arimo gutora

Umukandida perezida Frank Habineza amaze gutorera kuri site y’itora ya GS Kimironko II iKigali, nyuma yo gutora yabwiye abanyamakuru ati:

“Ndumvanishimye cyane kuba nshoboye kubahiriza uburenganzira bwanjye bwo gutora.”
Abajijweniba yizeye gutsinda ati: “Icyizere ndacyagifite, twashoje (kwiyamamaza) mfiteicyizere cyo gutsindira umwanya wa perezida kuri 55% n’abadepite tukagira 20”.

Frank Habineza ni umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije.
Ku buryo kwiyamamazan’amatora byagenze muri rusange, yagize ati: “ Amatora y’uyu mwaka yagaragajeko u Rwanda rumaze gutera intambwe muri demokarasi, ubu bitandukanye na 2017, kandi na komisiyo y’igihugu yateguye neza aya matora kurusha ubushize.”


AMAKURU MASHYA

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora imaze gutangaza ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuri uyu wa 14 na 15 Nyakanga.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko Paul Kagame ariwe uyoboye n'amanota 99.15%

Dr Frank Habineza umukandida watanzwe n’ishyaka Green Party yabonye amanota 0.53%

Mpayimana Phillippe wari umukandida wigenga, yabonye amanota 0.32%


AMAKURU MASHYA

Amatora aziguye y’abadepite 24 b’abagore, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga yo ku wa 16 Nyakanga 2024 aratangira saa tatu za mu gitondo. Reba ahari site z’itora.



Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira 0.32%.

Komisiyo y'Igihugu y'amatora imaze gutangaza amajwi y'agateganyo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite rusange n'ibyiciro byihariye. Mu Matora ya Perezida: Kagame Paul: 99.18% Habineza Frank: 0.50% Mpayimana Philippe: 0.32%.

Your browser is not able to display this video.
 
Amatora u #Rwanda: Uyu niwe watoye mbere y'abandi kuri site y'Inyemeramihigo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu
Your browser is not able to display this video.
 

Ingabire Josephine ukuriye ibiro by’itora bya Inyemeramihigo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu arahira ngo atangize amatora
 

Imirongo y'abantu bategereje ko ibiro by'itora bifungurwa i Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi
 




Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari mu binjiye ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 mbere y’abandi baba mu mahanga. Muri Nouvelle-Zélande Site y’itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland. Muri Nouvelle-Zélande amatora yarangiye ndetse n’amajwi yamaze kubarurwa.
 

Winnie Mbabazi Sangwa uba muri Nouvelle-Zélande ni we Munyarwanda wabimburiye abandi mu gutora
 

Ahandi bamaze gutangira amatora, harimo Abanyarwanda baba muri Uganda. Mu bitabiriye ayo matora harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Joseph Rutabana.

Abanyarwanda baba muri Arabie Saoudite na bo bayiraye kugira ngo kimwe n’abandi Banyarwanda, bashobore gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite nk’uko ari inshingano z’abenegihugu bose.
Hari kandi Abanyarwanda baba muri Suède na bo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, aho bagaragaje ko bishimiye kwihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Muri icyo gihugu, Abanyarwanda batoreye kuri site z’itora zirimo za Stockholm, Örebro, Gothenburg na Norrbotten .

Muri Maroc na ho, Abanyarwanda batuyeyo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu gikorwa cyabereye kuri site y’itora iherereye i Rabat.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi Shakilla Kazimbaya Umutoni n’abandi Banyarwanda benshi baba muri icyo gihugu cya Maroc.

Abandi batangiye gutora ni Abanyarwanda baba mu Bubiligi, aho guhera saa moya z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye by’u Bubiligi na Luxembourg, bari bageze ku biro by’itora, aho batorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Mu Bushinwa na ho Abanyarwanda baramukiye mu matora, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo na we akaba yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite
 

Abanyarwanda baba muri Tanzania, nabo baramukiye mu matora, bagaragaza ko gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite ari igikorwa cy’ingirakamaro kuri bo. Abatora hariye kuri site y’itora yo mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Abanyarwanda baba muri Kenya nabo bazindukiye kuri site y’itora ari benshi, aho bagiye gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, bagaragaje ko bishimiye kwihitiramo uzayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abadepite bazabahagararira mu Nteko ishinga amategeko.

Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye by’u Buhinde, bakomeje nabo bazindukiye mu matora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga amategeko. Muri icyo gihugu amatora yatangiye saa moya za mu gitondo ku isaha yo mu Buhinde, abatora bakaba batoreye kuri site iri kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye mu Mujyi wa New Delhi.

Abanyarwanda baba muri Pakistan bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite. Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yabwiye RBA ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitoreye Perezida ku nshuro ya mbere, kuva iyo Ambasade yafungurwa.
 

Yagize ati "Twishimiye ko ari ubwa mbere Ambasade yacu ifunguye muri Pakistan, Abanyarwanda bakaba batoye."

Abanyarwanda bo hirya no hino muri Koreya y’Epfo na bo bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Muri Korea y’Epfo, site y’itora ikaba yafunguwe saa mbili z’igitondo, bikaba biteganyijwe ko ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
 

Paul Kagame​

Imyaka:66​

Ishyaka: Front Patriotique Rwandaise
Akazi: Perezida w'u Rwanda​

Umwirondoro: Ni Perezida w'u Rwanda kuva muri Mata 2000. Arimo kwiyamamariza manda ya kane. Itegeko nshinga ry'u Rwanda ryahinduwe mu 2003 riha perezida manda y'imyaka irindwi yongerwa rimwe. Itegeko nshinga ryongeye kuvugururwa mu 2015 rikuraho manda y'imyaka 7 ryemerera. Ni perezida manda ebyiri z'imyaka 5, uhereye 2017. Byatumye Kagame yiyamamariza manda ya gatatu. Ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, yabaye umukuru w'ubutasi mu gisirikare. Ashimwa ku ruhare rwe mu kugarura amahoro n'ituze mu Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994.
 

Frank Habineza​

Imyaka: 47​

Ishyaka: Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije
Akazi: Yari umudepite​

Umwirondoro: Mu 2018, yabaye umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi binjiye mu nteko kuva Kagame yajya ku butegetsi. Yaretse ubwenegihugu bwa Sweden mbere yo kwiyamamariza kuba perezida w'u Rwanda mu 2017. Ni inzobere mu kubungabunga ibidukikije kandi yakoreye Ishami rya ONU ryo kubibungabunga. Yashinze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.
 

Philippe Mpayimana​

Imyaka: 54​

Ishyaka: Independent
Akazi: Impuguke ishinzwe ubukangurambaga, Ministeri y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu​

Umwirondoro: Ni ubwa kabiri yiyamamaje. Yabaga mu buhungiro kuva mu 1994 mbere yo gutaha akiyamamaza mu matora ya 2017. Yabonye munsi ya 1% mu matora ya perezida aheruka. Ni umunyamakuru, umwanditsi, n'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu. Ubu ni impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu.
 
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko abatarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora, bafite amahirwe yo kuzuza inshingano zo gutora, kuko bashobora gutorera ahabegereye bagashyirwa ku mugereka.
 
Umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite wageze. Niba utarabashije kwiyimura, ukaba wanditse ku ilisiti y’itora, wemerewe gutorera kuri site y’itora ikwegereye ku mugereka. Tubifurije amatora meza!
 
Your browser is not able to display this video.

Indongozi za Ruhango twazindukiye mu gikorwa cy'amatora, kuri site zitandukanye z'Akarere abaturage bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
 
Abanyarwanda bagera kuri miliyoni icyenda bazindukiye gutora Perezida n’Abadepite

Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.

Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu, Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…