Amerika yasabye abaturage bayo kuva i Goma inzira zikigendwa

Amerika yasabye abaturage bayo kuva i Goma inzira zikigendwa

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Abanyamerika bari mu mujyi wa Goma kuwuvamo bwangu, bitewe n’umutekano waho utizewe, bakimukira ahandi hantu hatekanye.
Abanyamerika bari mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange, basabwe kugenzura niba ibyangombwa byabo by’inzira bigifite agaciro, kugira ngo batagorwa no kuhava.
Iyi Ambasade yaburiye Abanyamerika ko nta buryo bwateganyijwe bwo kubafasha kuva muri iyi ntara, kuko abahagarariye Guverinoma ya Amerika na bo babujijwe kuyigeramo. Basabwe kubahiriza amabwiriza bahawe, ibibazo bitarazamba kurushaho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza na yo ku wa 23 Mutarama 2025, yasabye Abongereza kuva i Goma ku bw’umutekano wabo, bitewe n’iyi mirwano yiriwe mu mujyi wa Sake kuva mu gitondo cy’uwo munsi.
 
Nakubaliana na wewe ulichosema hata Mimi nilishangaa sana maana yule ni mtoto mdogo sana

Inasikitisha mno 🥹
 
Back
Top Bottom