Biravugwa: Abasirikare ba FARDC bari mu maboko ya MONUSCO,baba bishyize mu biganza bya M23

Biravugwa: Abasirikare ba FARDC bari mu maboko ya MONUSCO,baba bishyize mu biganza bya M23

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Abasirikare ba FARDC batsinzwe urugamba bari bahanganyemo na M23, bahungiye mu maboko ya MONUSCO. Ibyumweru bishize ari 2. Nyuma yo kuba babayeho mu buzima bushaririye, nk'infungwa, bahisemo kwishyikiriza M23 ngo ibagenere ibibakwiye. M23 yirengagije ko ari bo bishe abayo mu ntambara bari bahanganyemo, abandi bishe abasivile batagize aho bahuriye n'imirwano, abayigannye mbere yarabakiriye,ibitaho. MAgingo aya,bajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo aho barimo kwigishwa amahame yayo, nyuma abazahitamo gukorana na yo,bagahabwa amasomo ya gisirikare,abatabishoboye n'abatujuje ibisabwa,bakazasubizwa mu buzima busanzwe. Icyongeweho ni uko yiyemeje kujya ibahemba umushahara wabo nk'uko byari bisanzwe.
 
Back
Top Bottom