Abasore babiri bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, barashwe n’Umupolisi barapfa nyuma yo kubavumbura aho bari bihishe, Polisi ivuga ko bari batorotse kasho bamaze gufatwa kubera icyaba bari bakurikiranyweho. Bariya basore ngo bashakishwaga nyuma yo gusambanya ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine; aho bamusanze iwe bakanamutwara ibyo yari afite.