Diane Rwigara yananiwe kujya mu cyiciro cyo gutoranya abakandida ba perezida mu matora ari imbere

Influenza

JF-Expert Member
Joined
Jul 1, 2018
Posts
1,509
Reaction score
3,756

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’abadepite. Ku mwanya w’umukuru w’igihugu abagaragajwe ko bujuje ibisabwa ni 3 bonyine.

Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda na Philipe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga nibo bemejwe nk’abujuje ibisabwa ku mwanya w’abakandida Perezida.

IMG_0342.jpeg

Abifuje kuba akandida 6 batujuje ibisabwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu bose bahuriye ku kubura imikono 600 y’abashyigikiye kandidatire zabo. Gusa byagera kuri Diane Nshimyimana Rwigara ho Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko uyu mwari ngo yasabwe gutanga icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko; agaragaza kopi y’urubanza.

Si icyi cyemezo cyonyine Diane Rwigara yabuze kandi kuko n’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ntacyo yatanze ahubwo ngo yatanze inyandiko y’ivuka.

Uretse Diane Rwigara wagaragajwe nk’utujuje ibisabwa kandi uwitwa Mbanda Jean we ku birebana n’imikono 12 y’abashyigikiye kandidatire ye, ngo yabashije kugera mu turere 3 gusa.

Abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Hakizimana Innocent na Manirareba Herman Bose bahuriye ku kubura imikono y’abantu 12 muri buri karere babasinyiye ko bwashyigikiye kandidatire zabo.

Ku myanya y’abifuza kuba abakandida badepite abatanzwe n’imitwe ya Politiki ni 392 muri bo 146 ntibujuje ibisabwa, abigenga bari 27 umwe wenyine niwe wujuje ibisabwa; mu cyiciro cy’abagore hakiriwe abifuza kuba abakandida 200 muri bo 19 ntibujuje ibisabwa, mu rubyiruko hasabye 34 muri bo 11 ntibujuje ibisabwa naho mu bafite ubumuga hasabye 13 muri bo 6 ntibujuje ibisabwa.

Biteganijwe ko urutonde ntakuka rw’abakandida ruzatangazwa kuwa Gatanu taliki 14 Kamena 2024.
 
View attachment 3010793

View attachment 3010730

7
 
1. Hari umuntu uherutse kuvuga ko bidashoboka ko RPF irekura ubutegetsi ngo ibuhe andi mashyaka cg abandi bantu. None mutekereza ko kwiyamamaza kwe byatanga iki? Kandi ko byavuzwe ko afite ubusembwa bwo kwambara ubusa akifotoza!
 
1. Hari umuntu uherutse kuvuga ko bidashoboka ko RPF irekura ubutegetsi ngo ibuhe andi mashyaka cg abandi bantu. None mutekereza ko kwiyamamaza kwe byatanga iki? Kandicagifite ubusembwa bwo kwambara ubusa akifotoza!
Ni ukuri rwose. Inzira imwe rukumbi yo kuvana RPF ku butegetsi ni ugukuraho guverinoma, ntabwo ari inzira ya demokarasi.
 
Ntabwo njye mbona ko ari cyo gisubizo,no ku rundi ruhande simbona ko igihangayikishije ari ishyaka riyoboye,ahubwo imibereho y'abanyarwanda ishaririye,byari bikwiye ko hagira igikorwa,abantu bakabona imirimo bakabasha gutunga ingo zabo. Kwambarq ni ikibazo,kurya ntibyoroshye,aho kuba ni ihurizo,abantu babaye ba mbarubukeye.
 
Niki cyakagombye gukorwa ubu kugirango ukure Kagame kubutegetsi?
 
Ntabwo nenda kujyaho,nta na mwene wacu wenda kubujyaho,ikimbangamiye si uko ayoboye,mbangamiwe n'uruhuri rw'ibibazo bitwugarije,naho kuyobora,uwo mwanya si uwa buri wese.
 
Muri buri gihugu hari ibibazo, ariko ntekereza ko ari byiza ko dufite gahunda yo guhindura ubuyobozi bw'igihugu duha abaturage umudendezo wo guhitamo uwo bashaka aho kuyoborwa n'ishyaka rimwe gusa
 
Hahahahahaha. Ubwo bushobozi urumva ubufite?
Njye jyenyine ntabwo mfite ubushobozi bwo kubikora, ariko nidufatanya nabantu benshi bahuje ibitekerezo, twese hamwe tuzashobora kuvana Kagame kubutegetsi. Kuberako kuri iyi si nta bategetsi bamurusha imbaraga bakuwe ku butegetsi nabenegihugu barambiwe ubuyobozi bubi?
 
Uri he
 
Back
Top Bottom