Etage yaguye i Dar Es Salaam muri Tanzania

Etage yaguye i Dar Es Salaam muri Tanzania

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Ni kenshi impanuka n'ibiza bitwara ubuzima bwa benshi.
Ni ibintu muri rusange tudafite aho twahungira,uretse kugerageza kubikumira bitaraba, cyane ko hari byinshi usanga byatejwe n'abantu ubwabo.
Ku munsi w'ejo,tariki ya 16 Ugushyingo,i Dar Es Salaam muri Tanzania,mu isoko ryitwa Kariakoo, humvikanye inkuru y'incamugongo,aho mu gitondo mu masaa mbili,inzu igeretse gatatu yakorerwagamo ibikorwa by'ubucuruzi,yaguye igwira abari bayirimo.
Kugeza ubu,ibikorwa byo kugerageza gushakisha abagwiriwe na yo,biracyakomeje. Inkuru itugeraho kuri ubu,iravuga ko hamaze kumenyekana abantu 84 bamaze gukurwamo bagihumeka,aho boherezwa mu bitaro bitandukanye kureba niba nta bibazo by'ubuzima bagize,abo basanze bakomeretse,baravurwa,abo abaganga babona ari bazima,bagasiburwa bagataha.
Ababuriye ubuzima muri iri sanganya bamaze kugera kuri 13,ariko igikorwa cyo gushakisha abarimo kikaba cyari kigikomeje.

Zimwe mu mpamvu zitangazwa,nyuma y'ubugenzuzi bwakorewe zimwe muri izo nyubako,ni uko zitujuje ubuziranenge.

Indi mpamvu itavugwaho rumwe,ariko ukuri kwayo kugishakishwa,ni uko iyo nzu ngo yaba yari irimo gutoborwa munsi kugira ngo bongeremo amaduka akodeshwa.

Uretse kuba ibi bibaye mu baturanyi,ariko no mu Rwanda bimaze kuhagaragara. Urugero rwa hafi ni urw'iyubakwaga i Nyagatare yaguye mu myaka yashize.
Ibi bisanishwa no kuba abitwa ba Ingénieurs mu bwubatsi,badaha agaciro umwuga wabo,aho harimo abarya ruswa,bakemera imyubakire idakwiye, abandi bikaba biterwa n'ubumenyi bucye,aho bigaragara ko mu mpapuro bashoboye,ariko mu ngiro bikarangira bigenze uku.

Ikindi kitavuzweho rumwe,ni ubucucike,bwatumye n'ibikorwa by'ubutabazi bigorana.
Mu mujyi wa Kigali,bagiye babuza abantu gucururiza mu mihanda no ku mabaraza,biragoranye kubyumva no kubyakira,ariko ubona ko hagize ikiba, na za modoka zitanga ubutabazi zabona inzira byihuse.
 
Back
Top Bottom