Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Abaturage bahaye ingabo za FARDC amasaha 48 kugira ngo zibe zavuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo. Bari kwigaragambya bamagana izo ngabo n'abarwanyi ba Wazalendo kwica no gusahura abaturage. Ni nyuma y'uko abantu icyenda biciwe mu Majyaruguru ya Bukavu muri Miti, Kabamba, Katana, na Kavumu aho izo ngabo ziri kurwana zisubiza inyuma umutwe wa M23. Abigaragambya bahuye na Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo, bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko ungabo za FARDC zakurwa mu duce batuyemo kubera ibikorwa by'urugomo.