Hashize iminsi havugwa ko umuceri uturuka muri Pakistan waba utujuje ubuziranenge, nyamara ucuruzwa ku isoko ry'u Rwanda.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byari bimaze iminsi bivuze ko umuceri uva muri Pakistan ucuruzwayo urimo uruhumbu, n’ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge (KBS) kirabihamya.
Itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda,na Rwanda FDA rigaragaza ko ibipimo byafashwe ku muceri wavuye muri Pakistan hagati ya Nyakanga n’Ugushyingo 2024, byagaragaje ko nta ruhumbu rugaragaramo.
Riti “Rwanda FDA irizeza Abanyarwanda ko umuceri winjijwe mu Rwanda uvuye muri Pakistan uri ku isoko ubu ari nta makemwa kandi wemerewe kuribwa.”
Ukuri kwaba ari ukwa nde? AHo iyo miceri ituruka ko ari hamwe, byagenze gute ngo uwoherezwa muri Kenya ugaragaze inenge, uwoherezwa mu Rwanda ube wujuje ubuziranenge! Ni Kenya idashaka umuceri wo muri Pakistan, cyangwa ni U Rwanda rukingira ikibaba abacuruza umuceri utari mwiza!