Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Hari ibintu bisa n'ibibabaje cyangwa bitangaje. Muri iyi si ntacyo dukora tutiganye ibikorwa n'abandi cyangwa ibyabayeho.
Rimwe na rimwe iyo bigeze mu myidagaduro,hari aho usanga abantu bakina ibintu bishushanya ibiriho. Niho uzasanga abigana abandi,yewe harimo n'abigana abayobozi b'igihugu. Mu Rwanda turamufite,Ndahiro,wiganye H.E Paul Kagame, byasekeje benshi kamdi hari inzira byamuharuriye.
Mu ruganda rw'imyidagaduro,muri Comedy, Pilate aherutse kwambara ibisa n'ibyabitwa ko bihaye Imana,ariko mu by'ukuri imyambarire ye yababaje Musenyeri muri Kiliziya,umukambwe Mbonyintege. Arengaho asaba leta kugira icyo ibakoraho,byumvikana ko ari ukubabuza kubikora.
None se aha wakwibaza,icyo bita creativité ni iki? Ntawe ujya hariya atagiye kwishyura,kandi yishyurira guseka,ntawishyurira kwiga ibyo yahabonye ngo ajye kubikora muri society.
Byanyibukije urwenya rwaterwaga cyera, ruvuga ukuntu umugabo yagiye mu giti cyari ku idirishya ry'umubikira,akigira malaika umubonekeye akamusaba kuva mu muhamagaro akamurangira umugabo umurongora,umubikira akabyubahiriza. None se ni uko byari ukuri?
Ndetse hari n'urundi rwavugaga uko imodoka yashizemo amazi,shoferi akabwira masera ngo amuvome,undi akemera. Ibyo ko biremereye kurusha ibyo Pirate yakoze,kuki ari byo bigira uburemere burenze? Ese kiliziya ntabyo ikora bishobora kwitwa ko bibangamye?
Cyera ko nibuka ko twajyaga twishyurira kujya kureba teatre z'abanyagatulika,ibyakinirwagamo ntibisa n'ibikorwa n'urwo rubyiruko rwiahakira imibereho?