Gicumbi: Arashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside

Gicumbi: Arashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, witwa Dusabimana Joseph yaranduye imigozi y’ibijumba ya Mubyarirehe Ashilaf na Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamubwira amagambo amukomeretsa.


Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, bibera mu kagari ka Bwisige, Umudugudu wa Nyarubuye.

UMUSEKE wamenye ko uyu mugabo yaranduye imyaka y’ahangana na 2m² .

Amakuru avuga ko “Muri iki gitondo Mukagatsinzi Claudine yahahuriye na Dusabimana Joseph wamuranduriye imigozi amubajije icyabimuteye, amubwira ko ngo iyo amusanga ari kuyitera ngo yari kumutabamo ngo n’abo bafungishije bakoze Jenoside ngo barafunguwe.”


Uyu Dusabimana Joseph yahise amanuka mu mashyamba kugeza n’ubu ari gushakishwa ntaraboneka.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yemereye UMUSEKE ko ibi koko byabayeho.
 
Ariko n'ubwo ntawashyigikira iyo migenzereze, ni gute abantu bahagarara ku maguru 2, bakemeza amagambo yavuganywe n'abantu babiri bari bonyine? Ubwo Uwera akaba ararumukaniye rero.
 
Back
Top Bottom