Kuri uyu wa kabiri, byeruye, ikibuga cy’indege na radio/Television branche ya Goma biri mu maboko ya 23 ku buryo ntakuka. Igikorwa gikurikiye ni icyiswe gusukura umujyi. Abasirikare ba M23 baragenda urugo ku rundi, bahiga bukware abarwanyi bihishe no kubambura imbunda. FARDC na Wazalendo, abashaka kumanika amaboko, babyangiwe na FDLR ibabwira ko yo ubwayo ibirasira.
Hagati aho ariko. Amakuru yandi akaba avuga ko kugeza ubu u Rwanda rumaze gutakaza abanyarwanda 9 bishwe n’ibisasu byaturutse muri Congo.