Gushakira umuti ikibazo cya transport mu mujyi wa Kigali, bisa nk'inzozi

Gushakira umuti ikibazo cya transport mu mujyi wa Kigali, bisa nk'inzozi

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Bisi 100 zitwara abagenzi zari zitegerejwe zarahageze
Ni Bisi zije nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira hari herekanywe izindi bisi 20, na zo zahise zitangira gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hari hagitegerejwe izindi 100 zagombaga kuzanwa na Leta.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), iheruka gutangaza ko bitarenze mu Gushyingo 2023, mu Rwanda hazaba haramaze kugera bisi 100 zitwara abagenzi, ziziyongeraho izindi 100 bitarenze Mutarama 2024, hagamijwe kugabanya igihe umuntu amara muri gare no ku byapa.

Leta ivuga ko nyuma yo gukora inyingo basanze hari icyuho cyo kubura bisi 305 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe bisi 200 zizaba zimaze kuboneka bikazarushaho kunoza serivisi yo gutwara abantu n’ibintu.

Mu kiganiro umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda yagiranye na Kigali Today ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, yayitangarije ko bisi 100 zagombaga kuza zose zamaze kuhagera.

Yagize ati “Hano hari bisi 100, hari 40 zaje ku itariki ya 27 Ugushyingo na 60 zaje ku itariki 02 Ukuboza, zirabitse kugira ngo zibone ibyangombwa n’abazigura, kugira ngo zibone kujya mu muhanda, kuko zigomba kugurwa n’abikorera ku giti cyabo. Icyo Leta yakoze ni ukujya kuzigura, kugira ngo zize ari nyinshi ku giciro kiri hasi, nizigera hano bazishyire aho zigomba kuba ziri, abashaka kuzigura buzuze ibisabwa, ubyujuje bakamuha bisi agatangira agakora.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yabwiye Kigali Today ko koko zamaze kuhagera uko ari 100, zimwe muri zo ziparitse kuri RITCO i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hategerejwe ko abikorera basaba kuzihabwa bakazikoresha.

Yagize ati “Habayeho kubwira abantu bagasaba binyuze mu mabanki, Leta yohereje abantu kuzifata binyuze mu mabanki, ikabagabanyiriza inyungu, ikanabunganira mu buryo butandukanye. Ubu rero barasabye, abagaragaje ubushake bari bahawe itariki yo kugeza ku wa gatanu w’igishize, nyuma yo gusaba ubu hari gahunda yo kureba ubusabe bwabo, ni byo turimo, bakareba abujuje ibisabwa, bagahabwa imirongo bakoreramo. Ndumva nyuma ya Noheli tuzaba twabirangije tubakabahereza imirongo, bisi zikajya mu muhanda.”

MININFRA ivuga ko izi bisi zigomba kugurishwa abikorera bazishaka, buri wese akagura izijyanye n’ubushobozi bwe, ariko nta wemerewe kuguramo bisi zirenze 20 icyarimwe.

Bitangajwe ko izi bisi 100 zaje, mu gihe tariki 10 Ukuboza 2023, hamuritswe bisi ebyiri zikoresha amashanyarazi ziri mu igerageza mu gihe cy’amezi atatu, hakaba hategerejwe izindi ebyiri mu bihe bya Noheli, hakarebwa ubushobozi bwa bateri yazo, n’uko zitwarwa kubera ko zitandukanye n’izindi zisanzwe zikoreshwa, ubundi hakazongerwamo izindi 100, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
 
Uru urwego rurimo ibibazo birenze ibisanzwe. Ikindi kandi,bigaragara ko hari benshi batsikamira abandi ku bw'inyungu zabo bwite,aho guharanira gufasha abaturage mu iterambere.
Uhereye igihe izari zihari zatangiriye gukora, mu bigaragara ikibazo si umubare wazo.
Ibibazo birimo ni bitatu:
1. Izipfuye ntizikorwa. Urebye iziryamye ku Murindi na Nyanza ya Kicukiro, niba ari iza leta,ni imisoro ya rubanda ikinirwamo. Niba ari iz'abikorera ku giti cyabo, nta bushobozi bafite bwo gukora iyo Business.

2. Nta mihanda yazo ihari.
Niba koko leta ibona ko ari ngombwa gukemura iki kibazo, urebye neza kigendanye n'ubucucike bw'abaturage,yagakwiye nibura gushyiraho imihanda igenewe izo bisi mu buryo bukurikira:
-Kigali-Muhanga
-Kigali-Kayonza
-Kigali-Bugesera
-Kigali-Musanze.

Naho batagera iyo yose mvuze,ariko ufashe urugero rw'ibirometero nibura 50 kuri buri cyerecyezo. Ibi bizafasha abantu gutura hanze ya Kigali,kuko bizeye ko kugera aho bajya biboroheye.

Leta niba itabifitiye ubushobozi, iretse inyungu z'ako kanya ikagirana amasezerano n'ibigo bibishoboye mu gihe runaka, ibi byatanga umusaruro urambye.

3. Ntabwo ubushobozi bwazo bujyanye n'umubare w'abazikeneye. City Buses zafasha,nibura ni iziri articulated. Zifite ubushobozi bwo gutwara abantu barenze 140 icyarimwe. Hari abinubira kugenda bahagaze. Ariko bazibuke ko igihugu dutuye cyicyishakisha,hari ibibazo tutakemura ku rwego rw'iburayi na Amerika.

Sinibaza impamvu abo bireba batagira ingendo shuri mu bihugu byabigezeho cg ngo bagirwe inama. Dar Es Salaam mu gihugu gituranyi,byarakozwe kandi birashoboka.
 
Back
Top Bottom