Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Mu gihe mu bihugu byinshi byo ku isi moto ari kimwe mu binyabiziga byorohereza benshi mu ngendo zabo, Mu Rwanda ho bisa nk'aho iki kinyabiziga kigiye kujya gitungwa n'umugabo nyawe.
Uhereye ku bituma zikora bisigaye bitigonderwa na buri wese, amande ahanitse abatwara moto bacibwa na polisi,kwibwa kwa hato na hato,abakanishi b'ibisambo,aho usanga umuntu akoresha moto,mu magaraje menshi,yose atwara amafaranga,kandi ku bibazo bitanahambaye, ihurizo rirenze ayandi ryahoze ari ubwishingizi buhanitse,bukaba bwararebaga cyane abakoresha moto zitwara abagenzi,mu gihe izikoreshwa n'abantu ku giti cyabo,hari hakiri itandukaniro.
Igitangaje ariko ni uko ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda byamaze gufata umwanzuro ko ubwishingizi kuri moto zose bugomba kungana,hatitawe ku cyo ikoreshwa.
Bivuze ko utwara abagenzi,nuyigendaho muri gahunda ze,bose bazajya bishyura ubwinshingizi bumwe.
Leta y'u Rwanda,yaba ijya itekereza ku mibereho y'abaturage bayo,ku bisabwa buri muturage,kenshi akaba atanahabwa serivisi atishyuye ibyo asabwa birimo ejoheza, mituelle,umusanzu wa RPF,umutekano n'ibindi! Ingendo zisigaye zihenze,ibiciro ku isoko bihanitse? Ibi byagakwiye kubazwa nde?