Abana barara muri za rigore mu mujyi wa Huye ndetse no kumabaraza yo mu mujyi wa Huye baratabaza ngo inzego zikurikirane ibibazo byabo byatumye bisanga mu buzima bwo ku muhanda birimo intonganya n’amakimbirane mu miryango n’ubukene butuma ababyeyi babo babohereza gusaba.
Ushinzwe kurinda uburenganzira bw’umwana mu Kigo cy’Igihugu gikurikirana imikurire no kurengera umwana (NCDA)yagize ati “Ababyeyi barashaka ibintu ntibatekereze kubo babishakira, nibashake ukuntu bakisubiraho, hari ababyeyi biyambura inshingano bakaziharira abandi, urukundo rwa kibyeyi nta wundi warutanga uretse umubyeyi gusa. Inshingano yo kurera ni ndasimburwa kuri buri mubyeyi wese akagira uruhare mu kumenya uburere bw’umwana atitaye ku kuba ari uwe.”
Amakimbirane mu miryango, abakobwa cyangwa abasore babyara abana bakirengagiza inshingano zo kurera n’ibindi bibazo biri mu muryango nyarwanda ni bimwe mu bikwiye gushakirwa umuti w’igihe kirambye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, inzego zibanze n’abanyarwanda muri rusange.