Ibibazo Bikwiye Gukemurwa Nyamara Byirengagizwa, Bikagira Ingaruka ku Mibereho Y'abanyarwanda

Ibibazo Bikwiye Gukemurwa Nyamara Byirengagizwa, Bikagira Ingaruka ku Mibereho Y'abanyarwanda

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Nk'imwe mu ntego z'uru rubuga, reka tugerageze rube ijwi rya benshi. Duharanire ko ibibangamiye benshi nyamara bitagera aho bigomba kujya, bishyirwa ahagaragara,inzego bireba zigafasha mu kubishakira ibisubizo birambye.

Waba uzi ahari ikibazo cg nawe ubwawe ugifite,kandi cyarabuze igisubizo gikwiye?
Wagisangiza abasomyi aha ngaha,turizera ko byoroshye kugera ku bo bireba.

Bibaye byiza,wagaragaza ikibazo ufite,aho wasabiye ko gikemurwa n'abo wakigejejeho, ndetse n'abo wifuza ko cyagezwaho kandi kigahabwa umurongo.

Ushobora kandi gutanga icyifuzo ku kintu runaka ubona gukwiye guhabwa umurongo.

Murakoze
 
Ndahera ku cyifuzo:
Umugenzuzi w'imari ya leta,ni we njye numva nagezaho icyifuzo. Bimaze kugaragara ko byinshi mu mitungo ifite aho ihuriye na leta yangizwa nkana,kandi tutirengagije ko iba yaravuye mu misoro y'abaturage.
-Hari inzu nyinshi mu gihugu,za leta,zangirika kandi nyamara hari abantu benshi badafite aho baba. Zifite abazireberera,ariko ntizitabwaho. Kuki zitabyazwa umusaruro?

-Hari ibinyabiziga byinshi, biryamye ahantu henshi hatandukanye mu gihugu. Ari imodoka,ari moto,n'ibindi.
Kenahi usanga byarapfuye ibintu byoroheje.Ariko uzatangara igikoresho kirinze kuborera aho giparitse,kugera ku rwego ubona ko kitagifite umumaro. Ndatanga urugero ku bitaro bya Kabgayi. Moto ziharunze,imodoka,kuki bitakoreshwa ngo bikomeze akazi cg bihabwe ababikeneye babikoreshe muri serivisi byagenewe? Kuki se bitagurishwa rubanda bigifite ubuzima ngo babibyaze umusaruro? Ni urugero ntanze hamwe,ariko mu gihugu ahenshi harangirika byinshi
 
Back
Top Bottom