Ndahera ku cyifuzo:
Umugenzuzi w'imari ya leta,ni we njye numva nagezaho icyifuzo. Bimaze kugaragara ko byinshi mu mitungo ifite aho ihuriye na leta yangizwa nkana,kandi tutirengagije ko iba yaravuye mu misoro y'abaturage.
-Hari inzu nyinshi mu gihugu,za leta,zangirika kandi nyamara hari abantu benshi badafite aho baba. Zifite abazireberera,ariko ntizitabwaho. Kuki zitabyazwa umusaruro?
-Hari ibinyabiziga byinshi, biryamye ahantu henshi hatandukanye mu gihugu. Ari imodoka,ari moto,n'ibindi.
Kenahi usanga byarapfuye ibintu byoroheje.Ariko uzatangara igikoresho kirinze kuborera aho giparitse,kugera ku rwego ubona ko kitagifite umumaro. Ndatanga urugero ku bitaro bya Kabgayi. Moto ziharunze,imodoka,kuki bitakoreshwa ngo bikomeze akazi cg bihabwe ababikeneye babikoreshe muri serivisi byagenewe? Kuki se bitagurishwa rubanda bigifite ubuzima ngo babibyaze umusaruro? Ni urugero ntanze hamwe,ariko mu gihugu ahenshi harangirika byinshi