Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Mu nama y'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe amahoro ku isi,iri kubera i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika, Minisitiri muri guverinoma ya RDC, Therese Kayikwamba, yatangaje ko leta y'u Rwanda ari yo izana amananiza mu kubahiriza ibiganirwa n'ibyemeranywaho hagati y'impande zombi i Luanda muri Angola.
Kayikwamba yatangaje ko ibyo baherutse kwemeranywaho na leta y'u Rwanda, ubwayo yakunze kugaragaza ko FDLR ari ikibazo ku mutekano wayo, yasabye ko uwo mutwe wasenywa.
Leta y Congo yarabyemeye, ariko nayo isaba leta y'u Rwanda ko yakura ingabo zayo ku butaka bwa Congo, ndetse ikemera no kuzagira uruhare mu gufasha impuguke zizashyirwaho na Congo ubwo izaba iregeye inkiko kuvogera ubusugire bwayo.
Madamu Kayikwamba akomeza avuga ko nyuma y'ayo masezerano,leta ya DRC yemeye gusenya umutwe wa FDLR. Ariko, na yo isaba ko ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo zihita zihava, ibyo bikorwa byombi bigakorerwa icyarimwe. Akomeza avuga ko leta y'u Rwanda yo, ivuga ko itazavana ingabo zayo muri Congo, igihe cyose uwo mutwe utarasenywa.
Ngo kwemera bashize amanga rero ko bahafite abasirikare,kandi nta ntambara iri hagati y'ibihugu byombi, ngo kikaba ari ikimenyetso simusiga cy'uko igisirikare cy'u Rwanda kiri inyuma y'umutwe wa M23.
Uhagarariye u rwanda mu kanama ka loni gashinzwe umutekano ku isi, Ernest Rwamucyo, abajijwe icyo yavuga ku bitangazwa na DRC, we yavuze ko M23 idakwiye kuba urwitwazo kuko, ari umutwe w'abanyecongo,urwanira ku butaka bwa Congo, ku bw'ibyo icyo akaba atari ikibazo kireba u rwanda.
Aha rero ngo akaba ari ho leta ya Congo ihera itabona impamvu y'ibyo biganiro. Leta y'u Rwanda nayo, igasanga byakagize icyo bitanga,igihe gusa ubuyobozi bwa M23 na bwo bwatumirwa muri ibyo biganiro,kuko ari bwo burebwa cyane n'icyifuzwa nk'amasezerano yo guhagarika intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bw'icyo gihugu.