Ikibuga cy’indege cya Goma cyaba cyagoswe na M23

Ikibuga cy’indege cya Goma cyaba cyagoswe na M23

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ikibuga cy’indege cyaba cyagoswe n’ihuriro rya AFC/M23. Amakuru ahari avuga ko imwe mu ndege za FARDC yamaze guhanurwa n’ingabo za M23. Indege zemerewe kuhagwa no guhaguruk, ni iza UN gusa, kandi na zo zitari mu bikorwa bya gisirikare ingabo zayo zifatanyamo n’igisirikare cya leta.


Mu ma saha ya saa ine z’igitondo kandi, nibwo umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka petite barrière wafunzwe ku ruhande rwa Congo, aho abahunga imirwana basabwaga kunyura ku mupaka munini uzwi nka la Corniche.

Kugeza ubu, amakuru ahari aravuga ko imirwano iri kubera mu birometero 4 gusa uvuye mu nkenfero z’umujyi wa Goma mu gice gituruka Nyiragongo no mu kibaya cya Kanyamahoro.

Indege ya gisirikare yo muri Africa y’epfo yari izanye ubutabazi ku ngabo zabo zirwanira muri Goma, byabaye ngombwa ko ikata igihe yari igeze hejuru y’ikiyaga cya Kivu, nyuma yo kumenyeshwa ko icyo kibuga kitari nyabagendwa. Ni mu gihe kandi binugwanugwa ko M23 yaba icungira hafi imikoreahereze y’ikibuga cya Kavumu kiri muri Kivu y’epfo.
 
Back
Top Bottom