Imyaka ibaye myinshi, havugwa impanuka za hato na hato z'ibinyabiziga bigonga ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu. Iyo witegereje impuzandengo y'iki kibazo,usanga imodoka nini z'imizigo ari zo ziganje mu zikora impanuka. Urebye imiterere y'uriya muhanda, biragoye ko ikibazo cyakemukira hariya. Ariko se, ubu ubuyobozi bw'akarere na minisiteri y'ibikorwaremezo, bananiwe gushakira izi modoka nini indi nzira zajya zifashisha? Kuko iyo ziguye uretse kwangiza inyubako, abapfa n'abakomereka ni igihombo ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.