Ariko ikibazo kiri mu makamyo ya HOWO mu Rwanda cyaba ari ikihe? Ko Polisi naherutse ngo ikora icukumbura! Ko izi kamyo ntaho zitagurishijwe ku isi, kuki mu Rwanda ari ho honyine zigaragaza ibibazo bikomeye? Abashoferi bazitwara ni shyashya? Uburemere izi kamyo zikorera, abagenda mu mihanda yo mu majyepfo mujya muzibona. Biriya bintu byayisiga amahoro? None se ko control technique iba yaremeje ko ishobora gukora nta kibazo, impanuka za hato na hato ziva he!