MBOKA NA NGAI
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 350
- 576
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Afurika y’Epfo zicumbitse mu birindiro bya MONUSCO mu Mujyi wa Goma zakabaye zaratashye kera kuko ntacyo zikimara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse igihe ari iki ngo zihave kuko biteguye kuziha inzira.
Mu mirwano ikaze yabaye mu mpera za Mutarama 2025 yasize M23 ifashe umujyi wa Goma, abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfuyemo 14 abandi bisanga bazengurutswe n’abarwanyi ba M23, bahungira mu birindiro by’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO).
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye The New Times ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu bigo bya MONUSCO bya Goma na Sake basabwe gutaha kera ariko batigeze batanga igisubizo.
Ati “Abavandimwe b’Abanyafurika baba mu birindiro bya MONUSCO, Abanyafurika y’Epfo, twabasabye gutaha iwabo. Byavuzwe kenshi ko twe twiteguye kubaha inzira bakagenda. Ikibuga cy’indege [cya Goma] ubu ntibyashoboka ko bagikoresha. Hari ibisasu byinshi bigitezemo, n’inzira y’indege yuzuye ibinogo kubera kubera ibisasu byaharashwe.”
Kanyuka ati “Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho. Twababwiye ko n’ubwo bari kuba mu birindiro bya MONUSCO bagomba gusubira iwabo.”
Abajijwe icyo Ingabo za Afurika y’Epfo zabasubije, yagize ati “Turacyategereje. Nta yandi mahitamo bafite uretse kubabwira ko igihe kigeze bagasubira iwabo.”
Nyuma y’amasasu yarashwe mu Rwanda mu mpera za Mutarama 2025 agahitana abasivile 16, abandi 177 bagakomereka n’ibintu byinshi bikangirika, u Rwanda rwamenye amakuru y’uko ihuriro rya FARDC, FDLR, Wazalendo, SANDF n’ingabo z’u Burundi bari bafite umugambi wo gukomeza icyifuzo cya Perezida Tshisekedi cyo kugaba ibitero ku Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.
Afurika y’Epfo yohereje muri RDC abasirikare barenga 2900 barimo bagiye mu butumwa bwa SAMIRDC.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu minsi yashize basabye Guverinoma gucyura ingabo z’igihugu kuko basanze ziri gupfira mu ntambara irwanwa mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa aho kuba gushakira amahoro Afurika.