Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Ubwato bwa Emmanuel busanzwe bukora ingendo zihuza Imijyi ya Goma na Bukavu nibwo bwahagurutse i Bukavu mbere y'ubundi.Ni nyuma y'uko Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru washyizweho na M23 ashyizeho amabwiriza yo gufungura ingendo zo mu mazi y'Ikiyaga cya Kivu ndetse bigahita bikurikizwa.Ubu bwato bwari bwuzuye abagenzi, abenshi barimo abari baravuye mu Mujyi wa Goma bahungira i Bukavu ariko kubera ko nta mirwano yabaye mu Mujyi wa Bukavu, bahitamo gusubira mu Mujyi wa Goma.Itangazo rya Guverineri Bahati Musanga Erasto ryasohotse tariki 17 Gashyantare 2025 rivuga ko ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu zizajya zikorwa amasaha 24 kuri 24.