Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Inkambi yari yashyiriweho impunzi zahunze i Goma irimo gufungwa.
Icyiciro cya nyuma cy’impunzi z’abanyecongo bari bahunze imirwano mu mujyi wa Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru, kirimo kuva mu nkambi yari yashyizweho by’agateganyo ya Rugerero mu nkengero z’umujyi wa Rubavu.
Impunzi zishobora kuba zitagera ku 100 cyangwa zirengaho gato, ni zo zacyuwe kuri iki gicamunsi, mu gihe amwe mu mahema y’iyi nkambi yariho azingwa.
Abahunguka bavuga ko barimo gutaha ku bushake bwabo kuko bumvise ko iwabo hakurya amahoro arimo kugaruka, nk’uko abatashye ku wa kane babivuga.
Hari abahunze bafite ubushobozi bwo gukodesha inzu mu mujyi wa Rubavu n’abandi baje bakirwa n’imiryango muri uwo mujyi, aba ntibizwi neza niba bo baratahutse.
Mu mujyi wa Goma haravugwa agahenge no kugaruka buhoro buhoro k’ubuzima busanzwe, nyuma y’uko uyu mujyi ubu ugenzurwa n’umutwe wa M23.