Inkomoko ya Marburg! Ihurizo ritabonerwa igisubizo nyakuri.

Inkomoko ya Marburg! Ihurizo ritabonerwa igisubizo nyakuri.

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Mu minsi ishize,igihugu cy'u Rwanda cyacitse ururondogoro,nyuma y'icyorezo cya Marburg. Bwa mbere bigitangazwa,ko abahitanwa na cyo benshi ari abari mu nzego z'ubuvuzi,benshi barikanze. Ndetse icyo gihe bitangazwa ko cyaba cyarazanywe n'umuntu wakoreye urugendo mu Bubiligi. Bidateye kabiri,haumvikana inkuru y'abanyarwanda bahagaritswe igihe kitari gito muri ibyo bihugu by'iburayi,bazira ko baturutse mu gihugu kirimo icyorezo. Ndetse amahanga amwe n'amwe aha u Rwanda akato,haba kuaza cg kwakira uhaturutse,biragorana.

Uwaba yibuka inkubiri ya Covid-19, na locksowns zayo zabayeho,no kutagira aho wahabwa servise utarakingiwe,yahise yongera atekereza ku kizakurikiraho. Bamwe mu bantu batuvuyemo, abandi baravuwe barakira,ndetse na bamwe bakiri kwitabwaho,icyo tubifuriza ni ukumererwa neza no gusubira mu buzima busanzwe.
Gusa,hagati aho amakuru ahari akaba adatandukanye cyane n'ayavugwaga ku cyorezo cya Corona Virus. Ubu biravugwa ko ukize Marburg, haba amacandwe ye,amashereka, ndetse ngo n'amavangingo yo ku ruhande rw'umugabo,bikomeza kubamo ubwo burwayi mu gihe kitari munsi y'umwaka. Byumvikane ko aba yarorohewe atarakize.
Aha umuntu yakwibariza Minisante,niba abantu bataha bagishobora kwanduza abandi,mu gihe runaka,izo mbaraga ziba zarakoreshejwe,zakemuye iki?
Kugera uyu munsi,andi makuru ahari,yemezwa na Minisitiri w'ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ni uko we ubwe yigereye ahari inkomoko ya Marburg mu Rwanda,aho atangaza ko ari mu nirombe biri hafi ya Kigali. Aha buri wese yakwibaza umutekano w'abacukuramo,igihe babana n'intandaro y'uburwayi umunsi ku wundi.
Yavuze ko umurwayi wa mbere wapfuye,yari umugore utwite,akaba yari umufasha w'umuntu wa mbere wanduye. None se,abazazira bagenzi babo biriranwa n'uducurama avuga ko inkari zatwo n'amacandwe ari byo ntandaro bangana iki? Leta yiteguye ite guhangana n'ikibazo nyir'izina!?
 
Back
Top Bottom