Inyubako y’amagorofa 12 yari ikirimo kubakwa yahirimye bitunguranye mu gace ka Eastleigh, i Nairobi muri Kenya.
Ibikorwa by'ubutabazi no gushakisha abantu bashobora kuba bagwiriwe n’iyo nyubako byatangiye, gusa umubare w'abakomeretse n'abapfuye nturamenyekana.
Amakuru y'ibanze, arahamya ko hari abantu 4 baba bagwiriwe na yo, hakaba hataramenyekana niba ari bazima cyangwa bahatakarije ubuzima.