Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
TUMENYE INSHINGANO ZA RNP NA RIB.
Itegeko nimero 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda
Inshingano za Polisi y’u Rwanda ni izi zikurikira:
1.Kugenzura ko amategeko yubahirizwa.
2.Kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu.
3.Kurinda umutekano w’abantu n’ibintu.
4.Kugoboka umuntu wese uri mu kaga.
5.Gukumira no kurwanya iterabwoba.
Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07 /04/2017 rishyiraho Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano ububasha,imitunganyirize n’imikorere byarwo.
Inshingano za RIB ni izi zikurikira:
1.Gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
2.Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa.
3.Gushyiraho no gushyira mu bikorwa za gahunda z’imenyekanishabikorwa zigamije guteza imbere imikoranire n’isangiramakuru hagati ya RIB n’abaturage.
4.Kugira uruhare mu bikorwa bihuza inzego birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko rigamije gukemura ikibazo cy’ibyaha ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
5.Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.