Itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranya mbaga

Itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranya mbaga

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647

Leta ya Australia,yagejeje ku nteko ishinga amategeko umushinga wo gushyiraho itegeko rikumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga,ndetse inasaba ibigo bifite izo mbuga kubigiramo uruhare. Gusa yemera ko bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu buryo busanzwe, nko kureba imikino no kwigiraho amasomo asanzwe binyuze kuri google class cyangwa youtube. Ibijyanye n’amashusho ashobora kubangiza, ntibyemewe. Leta ya Asutralia ikaba yaratekereje uyu mushinga nyuma yo kubona ko izi mbuga zigira ingaruka ku buzima burimo n’ubwo mu mutwe bw’umwana. Uyu mushinga ukaba warasabwe kuva mu mwaka ushize wa 2023.

Umushinga nk’uyu kandi watekerejwe no mu Bufaransa ku bana bari munsi y’imyaka 15.

Leta zunze ubumwe za Amerika na zo zigeze gusaba ibigo by’ikoranabuhanga gusaba ababyeyi impushya kugira ngo abana bari munsi y’imyaka 13 bashobore kugera ku makuru ari kuri internet,ariko y’ingenzi.

Tugarutse mu Rwanda, wowe mubyeyi,ufasha iki umwana wawe mu bijyanye n’ikoreshwa rya Internet? Umenya ute ibiri muri telefoni ye? Uzi ayikoresha areba iki mu ijoro, cyane ko mu masaha yo kuryama ari bwo usanga benshi bazihugiyeho? Tik Tok na Instagram,ibyo barebaho ni byo baba bagaburira ubwonko bwabo. Ese igihe ubonye akoresha imbuga nkoranyambaga cyane,umugira iyihe nama? Cyangwa utekereza ko ari ho iterambere rigeze,agomba gukora uko abyumva? Ni byiza ko turinda abana bacu; niba bigeze aho imikoreshereze yazo ishyirirwaho amategeko, ni ukuvuga ko hari impamvu zikomeye. Ni ho benshi bahurira n’ababasambanya. Amafoto bahana hana n’abandi bantu, birashoboka ko ahahurira n’umuntu mukuru, bakamenyana,akanamwereka ko amufata nk’umwana ariko amufiteho undi mugambi utari mwiza. Tujya tubona abashimutwa biciye ku mbugankoranya mbaga, tujya twumva cyangwa tubona abagirirwa nabi; ese wowe nk’umubyeyi,ubasha guherekeza gute imikoreshereze y’izo mbuga ku mwana wawe. Icyo ni ikibazo dukwiye kwibaza ndetse tukagifatira ingamba. Ese nibura ujya ubasha kwegera abasobanukiwe iby’imitekerereze, ngo ubabaze igihe umwana wawe akwiye kumara ku mbuga nkoranya mbaga? Ni ibiki akwiye kureba kuri izo mbuga? Rero ni byiza, kandi no mu Rwanda bibaye ngombwa byakorwa, kuko u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye n’imikoreshereze ya Internet, ariko na none dukwiye guha abana umwanya. Hari ubwo usanga umubyeyi cyangwa umurezi yiriwe mu kazi yasize umwana mu rugo; ugasanga yibereye mu cyumba, arabyutse araje arariye, asubiye mu cyumba; ese muri icyo cyumba uzi ari kumwe na nde? Ashobora kuba Atari kumwe na we hafi aho, ari ko bari kumwe mu buryo bw’iya kure, ariko ibyo arimo kugaburira ubwonko bwe, ari bibi cyane kurusha ko yari kuva mu rugo akajya no kuzerera, byibura ukaba uzi ngo umwana wanjye yagiye kwa kanaka cyangwa se yagiye mu mujyi. Aho ngaho byagufasha. Kuko uwo bari kumwe kuri telefoni wamuhaye,wamuguriye; arimo aramuha ibintu bibi cyane, bizagira ingaruka ku buzima bwe, wenda akaba ari na ho ahanira n’abantu gahunda zo guhura na bo, igihe musohotse mu rugo na we agasohoka. Ni byiza rero ko tubasha kumenya ibyo ababyeyi bacu bakorera ku mbuga nkoranyambaga; niba rero bigeze aho hatekerezwa gushyirwaho itegeko, ni uko hari impamvu zifatika,kandi izo mpamvu zikwiye kutureba nk’ababyeyi, kugira ngo tubashe guherekeza abana bacu; si uko ikoranabuhanga ari ribi, ni ryiza, ariko dukeneye kuriherekezamo abana bacu.
 
Back
Top Bottom