Kayonza: Barasaba ko imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda

Kayonza: Barasaba ko imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda

Igihe

Member
Joined
Apr 7, 2024
Posts
54
Reaction score
20
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kayonza basabye ko imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu kiyaga cy’Akagera bakaza gukurwamo bagashyingurwa muri Tanzania, yazanwa mu Rwanda igashyingurwa mu cyubahiro.
img_4242-2-9bab1.jpg

Ibi babisabye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge ku rwibutso rwa Kabarondo ahiciwe Abatutsi barenga 5000 bari bahahungiye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko hari Abatutsi benshi bashatse guhungira mu gihugu cya Tanzania bamwe ntibagerayo bitewe nuko bari barashyiriweho ikimeze nk’umukandara w’uburinzi wari ugizwe n’ikiyaga cy’Akagera abenshi bakaba barishwe bakajugunywamo.
img_4246-5-11344.jpg

Ati “Hari urwibutso rwubatswe mu Ntara ya Kagera mu Karere ka Ngara, hari Umunya-Tanzania watanze ubutaka hubakwamo urwibutso. Turabasaba ko mwadufasha tukajya tuhajya tukahibukira kuko ndahamya neza ko harimo abantu b’i Kayonza bagerageje gushaka guhungirayo ntibyabakundira barabica bajugunywa mu Akagera.”

Uwitonze Théoneste ukuriye Ibuka mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kabarondo yakozwe n’abasirikare bituma bamwe mu Batutsi batangira guhunga bambuka bajya muri Tanzania, bamwe bicirwayo abandi bagwa mu mazi.

Ati “Hariyo abagiraneza bafashe umwanzuro wo kugira ngo bubakeyo urwibutso bashyiramo n’iyo mibiri. Icyifuzo rero dufite ni ugufashwa kugera aho abacu bashyinguye, ubundi buryo nubwo bwaba bugoranye twakwifuje ko iyo mibiri yakagarutse mu Rwanda tukayishyingura mu cyubahiro.”

Mutangana Alphonse we yavuze ko Leta ikwiriye kubafasha imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri Tanzania ikazanwa mu Rwanda ngo kuko gushyingura uwawe hafi biruhura.

Yasabye inzego zose bireba kubafasha iyi mibiri iri muri Tanzania ikazanwa mu Rwanda igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Ntabwo byaba ari byiza ko abacu bashyingurwa i Shyanga, ni koko bakoze igikorwa cyiza cy’ubutwari n’ubutabazi ariko rwose imibiri y’abacu ikwiriye kuzanwa mu Rwanda tukayishyingura, bitabujije ko muri kiriya gihugu hashyirwa urwibutso rw’ubutwari.”
img_4245-01aa7.jpg

Senateri Bideri John Bonds, yavuze ko bashimira igihugu cya Tanzania ku kuba cyaremeye ko iyo mibiri ihashyingurwa mu cyubahiro, avuga ko mu minsi yashize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu yaje mu Rwanda akemera ko bagiye kugira uruhare gusana uru rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco we yavuze ko iki kibazo bazakigeza ku zindi nzego bireba ku buryo zagikurikirana, Abanyarwanda bakajya bemererwa kujya kuhibukira cyangwa se imibiri y’Abatutsi ishyinguyeyo ikaba yazanwa mu Rwanda ho hagashyirwa ikimenyetso.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kayonz barasaba ko imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda​
img_4248-5ad03.jpg

Senateri Bideri Bonds, yavuze ko bafite icyizere ko ibihugu byombi bizakorana iyo mibiri ikaba yazanwa igashyingurwa mu Rwanda, mu gihe byagaragara ko aricyo gikwiriye gukorwa​
img_4240-3-2302b.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki cyifuzo cy’abaturage bazakigeza ku nzego zibishinzwe​
a12e2872-89fc-494a-a2a5-05c025d9aa87-c885a.jpg

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko bifuza ko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda​
 
Back
Top Bottom