Kurikira Amakuru Y'ibibera Muri DRC, Intambara Ishyamiranyije M23 na Fardc Umunsi Ku Wundi

Kurikira Amakuru Y'ibibera Muri DRC, Intambara Ishyamiranyije M23 na Fardc Umunsi Ku Wundi

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412

June 11, 2024​

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 irakomeje mu nkengero za Kanyabayonga, aho izi nyeshyamba zafunguye inzira zinjira muri uyu Mujyi, ni mu gihe abasaga 50 bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo uzwi nka “Hiboux” bahasize ubuzima.


Ibi ni nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ihuza ingabo za Kongo, FARDC, n’abarwanyi b’uyu mutwe yasize umuhanda uturuka muri Rwindi n’uva i Kibilizi yose igenzurwa na M23.
Izo nzira zombi zari zikikijwe n’ibirindiro by’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi ku izina rya ” Hiboux” n’abandi bambari ba Guverinoma ya RD Congo.

Gusa umuhanda uhuza Kaina na Butembo uracyagenzurwa n’Ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Umwe mu bari hafi y’iyo mirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, yabwiye UMUSEKE ko ingabo za Kongo zikomeje kohereza ibisasu buhumyi.
Avuga ko FARDC iri gukoresha imbunda ziremereye zirimo “Katyusha”, “BM” n’izindi bifashisha barasa mu ntera ndende.

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere ahagana saa kumi, abasirikare ba FARDC bagerageje gutsinsura M23 bakoresheje imbunda ziremereye, abagera kuri barindwi barimo abarashi ba zo n’abayobozi ba bo, baraswa na “Drone” ya M23.
Ni mu gihe mu mirwano yo ku Cyumweru habarurwa abagera kuri 40 mu ngabo zidasanzwe “HIBOUX” basize ubuzima mu nkengero za Kanyabayonga.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Hasigaye Umujyi wa Kanyabayonga ahandi havuyemo hose.”
Nta matangazo arashyirwa hanze n’impande zombi zihanganye muri iyi mirwano, gusa FARDC ishimangira ko ikigenzura Kanyabayonga kandi iri kugerageza kurasa umutwe wa M23 yita ibyihebe.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kurusha imbaraga ingabo za Congo n’abambari bazo mu mirwano yo ku butaka.
Kuva ku wa Gatandatu, MONUSCO nayo yinjiye mu mirwano y’i Kanyabayonga igamije gufasha ingabo za Leta ya Congo, Mai Mai, Wazalendo, FDLR n’Abarundi.

Imirwano itoroshye igamije kwambura ingabo za Congo, FARDC, umujyi wa Kanyabayonga yatangiye ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

June 02,2025​

M23 yaramutse ikozanyaho na FARDC n’abambari bayo hafi ya Kanyabayonga​

Mu nkengero za Kanyabayonga haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo.
Ni imirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 01 kamena 2024, nk’uko ikinyamakuru Rwanda Tribune kibitangaza.

Iy’i mirwano iri kubera mu duce turi mu ntera y’ibirometero bine uvuye muri centre ya Kanyabayonga. Amakuru avuga ko iyi mirwano ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’into kandi ko ibyo byatumye abaturage bakomeza guhunga bagana mu bice bitari kuberamo intambara.
Muri izi nkengero za centre ya Kanyabayonga zatangiye kuvugwamo imirwano kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, aho abarwanyi ba M23 basa n’abamaze kuzenguruka uyu mujyi muto ariko ufatwa nk’ingenzi mu Ntara ya Kivu ya ruguru, kuko wibitseho ubutunzi kamere ndetse ukaba unakorerwamo ubucuruzi butandukanye harimo n’ubw;amabuye y’agaciro.

Amakuru yatanzwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP,avuga ko M23 igeze hafi na centre ya Kanyabayonga ko kandi ibintu byo muri uwo mujyi byamaze kuvurungana.

Mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki Cyumweru, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zari zahunze muri uyu mujyi, ni mu gihe zari zikanze M23 ko yaba yamaze kuwugeramo.

Kugeza ubu urusaku rw’imbunda ni rwinshi muri ibyo bice, kandi M23 ikomeje kujya imbere ari nako yirukana abo ku ruhande rwa leta ya Congo.

May 29,2024​


Umujyi wa Kanyabayonga wamaze kugotwa na M23,bivugwa ko abasirikare ba FARDC 234 biciwe mu mirwano i Mirangi,Kyagara na Birundure
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi mu bya gisirikare Lt.Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune dukesha iyi nkuru.

Umunyamakuru ukomeye muri Congo Kinshasa, Micombero Batubenga nawe yahamije aya makuru aho yavuze ko turiya duce twabaye isibaniro.
Uduce twa Birundure turi mu ntera y’Ibirometero 30 ugana mu mujyi wa Kanyabayonga,na Mirangi twafashwe na M23.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Bwana Omar Kavota yabwiye Rwandatribune ko mu ijoro abarwanyi ba M23 baraye mu misozi miremire ya Kinyamuyaga.

Bwana Kavota avuga ko uri mu misozi ya Kinyamuyaga aba yamaze gushyira igitutu ku bari mu mujyi wa Kanyabayonga.

Mu gihe Kanyabayonga yaba ifashwe byasunikira ingabo za Leta guhungira mu bice bya Beni kuko nta handi ubwihisho bwaba busigaye.

Ifatwa rya Kanyabayonga kandi ryagira ingaruka ku bucuruzi buhuza umujyi wa Butembo na Kanyabayonga ndetse n’indi mijyi ibarizwa muri Teritwari ya Lubero.

May 28,2024​

Imirwano ikomeye yahuje umutwe wa M23 na FARDC n’abambari bayo mu gace kegereye Kanyabayonga,yarangiye uyu mutwe uzwi nk’Intare za Sarambwe wigaruriye agace kitwa Cagara.

Umujyi wa Cagara uherereye muri Teritwari ya Rutshuru hafi ya Kanyabayonga mu ntera ya Kilometero 20,niho imirwano ikaze yabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Aya makuru yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa sosiyete Sivile muri ako gace.
Ubuyobozi bwa FARDC bwirinze kugira icyo butangaza ku ifatwa ry’umujyi wa Cagara,gusa abarwanyi bo muri Wazalendo babarizwa mu mutwe wa CMC/FAPC bakuriwe na Gen.Ndaribitse Bigabo uvuka muri ako gace,yemereye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko bataye ibyabo bagahunga.

Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Kanyabayonga ivuga ko ingabo za FARDC zikomeje kurundwa muri uwo mujyi ,ikindi nuko bamwe mu baturage batangiye guhunga umujyi wa Kanyabayonga.

Umuvugizi wa FARDC, Lt.Col Kaiko Ndjike ku munsi w’ejo nanone yatangaje ko ikirombe cya Lumbishi cyigaruriwe na M23.
Bwana Kaiko yagize ati:"Agatsinda gato k’abarwanyi ba M23 kabashije kuduca mu rihumye kinjira mu rukuta rw’ingabo za FARDC twunva kamaze gufata Lumbishi.
Umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Congo Justin Kabumba nawe yemeje aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:birababaje kuba M23 ariyo irikugenzura agace gakize ku mabuye y’agaciro ka Lumbishi.

Agace ka Lumbishi gaherereye muri Teritwari ya Masisi,muri Kivu y’amajyepfo gacukurwamo amabuye ya Tromarine,Gasegereti n’andi menshi.

Kagenzurwaga n’igisirikare cy’u Burundi,FDNB ndetse na FDLR iyobowe na Maj.Nyatabango.

May 25,2024​

Gen. Makenga yasezeranyije ko M23 itazasubira inyuma nk’uko byagenze mu 2013​



Umuyobozi w’ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko ingabo ayoboye zizakomeza kurwana mu gihe cyose Leta ya Congo izakomeza kubagabaho ibitero, anaca amarenga y’uko bashobora gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Mutesi Scovia wa mama Urwagasabo TV, Gen. Makenga yagaragaje ko mu 2013 bagiranye amasezerano na Guverinoma ya Kinshasa ariko ntihagira igikorwa, ibi bigatuma bongera kubura imirwano.

Yagize ati “Turarwanira uburengenzira bwacu twabujijwe n’ubuyobozi buriho, intambara turwana uyu munsi ntabwo ari uyu munsi, ifite amateka guhera mu 1996.”

Yakomeje ati “Mu 1996 habaye impinduramatwara yari igamije kurwanya Interahamwe zari zivuye mu Rwanda zikoze Jenoside ziri kwitegura gusubirayo, impamvu ya kabiri kwari ukugarura benewacu bari barabaye impunzi bahungiye mu bindi bihugu birimo u Rwanda na Uganda n’ahandi. Iya gatatu kwari ukuvanaho ubutegetsi bubi bwari burambiranye buri no guteza ibibazo haba no mu Karere.”

Yavuze ko izo mpamvu zitigeze zikemuka ari nayo mpamvu n’uyu munsi bakirwana.

Ati “Benewacu ntibigeze bataha, interahamwe tuvuga ziracyari aha nizo ziyoboye, n’ubwo butegetsi bubi tuvuga buracyahari. Hagiye haba amasezerano atandukanye ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa, ari nabyo biteza ibibazo kugeza n’uyu munsi.”

Makenga yagaragaje ko hari ibice byinshi bikikije aho M23 yafashe bigifite ibibazo by’umutekano muke uterwa ahanini n’uko Tshisekedi yifuza ko abahatuye bahunga.

Makenga yagaragaje ko abikora kubera ko n’ubundi nta rukundo rw’abaturage agira ahubwo ko ameze nk’umwicanyi.

Ati “Icyo tumuziho nta baturage akunda, ameze nk’umwicanyi.”

Gen Makenga yagaragaje ko M23 idashobora kongera gusubira inyuma nk’uko byagenze mu 2013 kuko hari byinshi byahindutse kugeza ubu nyuma y’imyaka irenga 11 ishize.

Yagize ati “Turabizi 100% ko nta na rimwe Guverinoma ya Kinshasa izashaka ko ibibazo bikemuka mu mahoro. Natwe tuzakomeza kwirwanaho mu bushobozi dufite kandi tunarinde abo turi kumwe nabo.”

Yagaragaje ko nka M23 nta muntu batera ahubwo ko bazirwanaho kandi ko iyo umuntu yirwanaho akuraho impamvu zose zatuma agabwaho igitero.

Ati “Ibyo bituma duhora twirwanaho, ibyo bituma bene wacu bamaze imyaka n’imyaka mu buhunzi, birirwa bikoreye imisambi ku mutwe batazi aho bari burare tugomba kuyivanaho kandi aho ni mu buryo bwo kwirwanaho.”

Yahishuye ko Tshisekedi yahoranye na M23

Makenga yavuze ko abari ku butegetsi muri RDC bahoranye ndetse ko guhera mu 2013-2018 bari kumwe na Felix Tshisekedi mu ihuriro ry’amashyaka n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Yagaragaje ko nyuma y’uko Tshisekedi agiriye ku butegetsi, M23 yagiye i Kinshasa ikamara igihe itegereje ko ibyo bumvikanye bishyirwa mu bikorwa ariko ntibyakorwaho, ibintu uruhande rwa Congo rukunze guhakana.

Ati “Bariya barabeshya cyane. Tshisekedi n’abantu bose barabeshya ariko ni uko bakeka ko abantu bose ari [abaswa] ariko twagiyeyo mu buryo buzwi kandi twavuyeyo bizwi. Twagenderaga ku mpuza za Leta […] n’ibyo twumvikanye birahari kandi biranditswe kuko n’impapuro zisaba ingengo y’imari yasabwaga ngo bikorwe yarasinywe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu wari ho icyo gihe, sinibaza ko hari aho wabihakanira."

Yagaragaje ko icyo gihe ubutegetsi bwasabye ko bazana urutonde rwabo bakareba niba ari Abanye-Congo ba nyabo, barazitanga biza no kugaragara ko abari muri M23, 98% byabo bari bakibarizwa muri FARDC n’imishahara yabo isohoka buri kwezi.

Ati “Ntabwo bigeze batangaza ko abo bantu badahari, bavugaga ko bahari amafaranga akajya asohoka akaribwa n’abo bayobozi. Nyuma yaho batangiye kuturerega kugeza igihe batubwiraga ngo bazaduhamagara ariko nyuma y’icyumweru kimwe bahise badutera. Ni uko intambara yatangiye ni nako turi mu ntambara uyu munsi.”

Gufashwa n’u Rwanda yabiteye utwatsi

Kugeza ubu M23 igenzura ibice bitandukanye bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo kandi biratekanye ku buryo abantu bashobora kubisura.

Ku bijyanye no gufashwa n’u Rwanda bikunze kugaragazwa, Maj. Gen Sultan Makenga yagaragaje ko ari ibintu bihora bivugwa guhera ku butegetsi bwabanje ariko bihabanye n’ukuri.

Ati “Bahora babivuga ariko bazi ko atari byo. Abanyarwanda ni abavandimwe bacu nta wabivanaho ariko hari u Rwanda hari na Congo. Igihe cyose iyo Congo yananiwe gukemura ibibazo yakabaye ikemura ibyitirira abandi. Ibyitirira u Rwanda, Uganda ariko cyane cyane u Rwanda ariko ejo izabyitirira n’abandi n’abandi kuko niko bateye."

Yashimangiye ko impamvu bivugwa ari uko ubutegetse muri icyo gihugu butishimira kubona abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ku butaka bwa RDC, ashimangira ko nabo ntaho bazajya kuko bari iwabo.

Ati “Ntacyo wabihinduraho kuko abo adashaka ni Abanye-congo bagomba kuba muri Congo ntaho bazajya. Kutwitirira u Rwanda, Uganda n’abandi azakomeza kubivuga ariko simpamya ko azabivuga igihe kirekire kuko ni ikinyoma kandi kigira igihe cyabyo.”

Yagagaragaje ko inkomoko y’ubushobozi bakoresha buturuka ku mpamvu barwanira kandi abaturage babashyigikiye.

Ati “Abaturage baradushyigikiye kuko turwanira ukuri nabo barabizi, barambiwe ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubufasha dufite ni twebwe ku giti cyacu ba nyirikibazo n’abanye-Congo badushyigikiye muri rusange.”

Yagaragaje ko abaturage batuye mu duce tugenzurwa na M23 batekanye cyane ko hari n’imishinga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo kubaka urugomero ikomeje gukorwa.

Kuba RDC ikomeje kugaragaza ko nta nzira y’ibiganiro ishobora kugirana n’umutwe wa M23 mu gukemura ikibazo ahubwo ko izakoresha intambara, Mekanga yagaragaje ko nta gishya kirimo kandi ko nabo bazakomeza kwirwanaho kugeza igihe ikibazo kibonewe igisubizo.

Gen Makenga yasobanuye ko kuri ubu bafite imfungwa z’abanyamahanga bafatiwe mu mirwano barimo Abarundi, abarwanyi ba FDRL, abo muri FARDC, abo muri Wazalendo n’abandi.
 
Back
Top Bottom