Kurikira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Kurikira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Buri tariki ya 7 Mata, guhera mu mwaka w'1995, ni umunsi ngaruka mwaka wahariwe kwibuka inzirakarengane z'abanyarwanda,bishwe urw'agashinyaguro bazira uko bavutse.

Uyu munsi, ni ku nshuro ya 30, u Rwanda rwibuka ibihe bikomeye rwanyuzemo,nyuma rukiyubaka.
Muri uyu muhango watumiwemo abanyacyubahiro batandukanye,baturutse hirya no hino ku isi, bamwe muri bo ni uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Bill Clinton,
Hari perezida wa Africa y'epfo, nyakubahwa Cyril Ramaphosa,
Hari perezida wa repubulika ya Czech, Petr Pavel,
Minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed
Perezida wa Rebubulika ya centra Afrika, Archange Touadera,
Perezida wa Tanzania, nyakubahwa madamu Samia SUruhu Hassan,
Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe, Faki Mahamat n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ushobora gukurikira uyu muhango uciye kuri iyi link:


Ku rwego rw'igihugu,ni umuhango uri kubera muri Kigali Arena, aho wabimburiwe no gushyira indabo ku mva rusange,z'inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi.
 
Back
Top Bottom