Leta ya Kenya yatanze impuruza ku bikorwa bya Tanzania byo guha ibyangombwa abashaka guhiga inzovu

Leta ya Kenya yatanze impuruza ku bikorwa bya Tanzania byo guha ibyangombwa abashaka guhiga inzovu

Igihe

Member
Joined
Apr 7, 2024
Posts
54
Reaction score
20
Leta ya Kenya yatanze impuruza ku bikorwa bya Tanzania byo guha ibyangombwa abashaka guhiga inzovu hagamijwe ko bahabwa ibihembo, isaba ko bitakorerwa hafi y’imipaka ihuza ibi bihugu nibura ku ntera y’ibilometero 40.
Screenshot_20240414_095912_Chrome.jpg

Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yo ku wa 10 Mata 2024, igaragaza ko Tanzania ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika nka Zimbabwe, Namibia, Botswana na Afurika y’Epfo, bikemera guha ibyangombwa abahiga inzovu bikozwe mu buryo bwo kwinezeza cyangwa imyitozo ngororamubiri hagamijwe gutangwa ibihembo nk’imidali n’ibikombe by’ishimwe (Trophy hunting).

Kenya igaragaza ko inzovu zituruka muri iyo pariki cyane cyane izifite amahembe maremare azifasha mu birimo ubwirinzi, mu bihe bitandukanye zagiye zicirwa muri Tanzania bikozwe n’abo baba barabiherewe uburenganzira na Tanzania. Kenya yatangaje ko nko muri Nzeri 2023, inzovu yayo yari ifite ayo menyo apima ibilo 50 yishwe n’abahigaga inzovu bahawe urushya na Tanzania.
 
Back
Top Bottom