Hari hashize iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza umusore waba akundana na Miss Mutesi Jolly, dore ko ari umwe mu bakobwa b’ibyamamare bizakugora kumenya ubuzima bwabo bwite ubikuye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko tubimenyereye ku byamamare byinshi.
Kuri ubu abantu batangiye gukeka ko kera kabaye umusore watsindiye umutima we yamenyekanye. Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo tariki 09 Mutarama 2025 Jolly ashyize hanze amafoto agaragaza ko yerekeje i London mu Bwongereza, abantu bayatangaho ibitekerezo nk’ibisanzwe.
Abantu baje gutungurwa n’igitekerezo cyatanzwe n’umuherwe Lugumi Saidi Hamad aca amarenga ko ashobora kuba ari mu munyega w’urukundo. Yagize ati “Uri mwiza ibihe cyose kandi warakoze cyane ku nkunda.” Jolly amusubiza yagize ati “Nafungiwe mu mutima.”
Ni amagambo abantu bahise basamira hejuru, ndetse bamwe bahamya ko nta kabuza uyu ari we mukunzi wa Jolly. Iyo urebye ku rukuta rwa Instagram ya Lugumi, usanga akurikirana Mutesi Jolly n’indi kompanyi yitwa ‘Tactical Defence Limited gusa.
Uyu mugabo ni muntu ki?
Lugumi Saidi Hamadi, ni umuherwe wavukiye mu gace ka Mwanza muri Tanzania mu mwaka wa 1972, ni ukuvuga ko ubu afite imyaka 52 y’amavuko.
Lungumi yavukiye mu muryango w’Abakristu gusa nyuma aza guhindura yibera Umusilamu. Uyu muherwe nta mashuri ahambaye yigeze yiga, ngo abe yajya kwiga hanze ya Tanzania kuko yize amashuri 7 abanza gusa.
Nk’abandi basore bose bashaka ubuzima, uyu mugabo yabaye umuntu utunganya inkweto z’abantu (Azitera imiti zigasa neza) mu gace ka Mwanza aho yavukiye, nyuma ahagana mu 1990s aza kwerekeza i Dar es Salaam ajya kuhakomereza umwuga we wo gutunganya inkweto z’abantu ku muhanda.
Muri uyu mujyi yaje guhurirayo n’umukobwa w’uwahoze ari Umukuru wa Polisi muri Tanzania witwa Saidi Mwema. Lugumi yaje gukundana n’uwo mukobwa urukundo rwabo rurakomera kugeza ubwo bashyingiranywe babana nk’umugore n’umugabo.
Mu mwaka wa 2011, abifashijwemo na Sebukwe Lugumi yatangije Kompanyi ya ‘Lugumi Enterprise’ icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano, itumanaho n’ibindi, aho abakiriya babo barimo ibigo bya Leta n’abikorera.
Mu mwaka wa 2016, iyi kompanyi yaje kuba ikimenyabose ubwo batsindiraga isoko ryo gushyira imashini zisuzuma ibikumwe by’abantu (Fingerprints) kuri sitasiyo zose za Polisi ziri mu gihugu, aho babishyuye akayabo ka miliyoni $17.3.
Uyu mugabo akaba yarigeze gukekwako kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyatumye akorwaho iperereza n’inzego mpuzamahanga harimo na Leta ya Amerika. Yagiye avugwa kandi mu bikorwa byo guhohotera abagore, gutera inkunga ibigo by’amashuri, gucuruza intwaro binyuze muri kompanyi 'Tactical Defence Ltd' n’ibindi.
Uretse kuba ‘Lugumi Enterprise’ ariyo yamamaye, ariko uyu mugabo agiye afite izi komanyi zitandukanye mu gihugu, aho kuri ubu afatwa nk’umuherwe ukomeye muri Tanzania ndetse no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yosa akaba ari mu bavuga rikijyana.
Icyakora nubwo avugwa mu rukundo na Mutesi Jolly w’imyaka 28 y’amavuko, ariko nta makuru agaragaza ko yaba yaratandukanye n’umugore we twagarutseho haruguru.