M23 iti twiteguye gufata Goma bibaye ngombwa

M23 iti twiteguye gufata Goma bibaye ngombwa

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Ni nyuma yo gutangaza ko ibitero igabwaho, bishobora gutuma ifata ibibuga by'indege bikoreshwa na FARDC n'abambari bayo.

Umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uyu mutwe wakunze gusaba kenshi ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi zikorera abasivile ndetse n’ibitero zigaba ku birindiro byawo, ariko zanga kubyumva.

Ati: “Ihuriro ryakajije ubwicanyi bw’ubugome rikorera abaturage b’abasivile biciye mu gukoresha indege z’intambara na za kajugujugu zikorera ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu.”

M23 ivuga ko mu gihe ibitero izi ndege zigaba ku birindiro byayo ndetse no ku baturage byaba bikomeje bizaba ngombwa ko izisanga aho zituruka (Goma na Kavumu) ikazirasirayo.

Yagize iti: “AFC/M23 ntishobora kandi ntabwo izagumya kurebera ubu bwicanyi. Ibi bitero nibikomeza kwiyongera, nta yandi mahitamo tuzagira atari ayo kubyivuna tubisanze aho bituruka, n’aho bishobora guturuka hose mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.”


Uyu mutwe kandi uvuga ko ukomeje kurakazwa no kugerekwaho ibyaha bikorwa na FARDC nyamara wo nta kibi urimo gukora, ahubwo ukaba ari wo uricirwa abantu.

M23 yatanze uriya muburo nyuma y’iminsi ugabwaho ibitero n’indege zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25.

Igisirikare cya RDC kivuga ko ibi bitero byatumye kibasha gutangira kongera kuhenzura uduce dutandukanye twahoze tugenzurwa n’inyeshyamba.

Twitege iki?
 
Back
Top Bottom