Ku mupaka muto (Petite Barrière) uhuza u Rwanda na RDC mu karere ka Rubavu hakiriwe abashoferi bakomoka mu Burundi n'abo muri Tanzaniya batwaraga amakamyo y'umuryango PAM i Goma aho umutwe wa M23 wabaherekeje ukabageza ku mupaka. Aba bashoferi bahageze bari kumwe n'abanyarwanda bari barabuze uko bataha bakiri mu mujyi wa Goma.