M23 yasubije inyuma Wazalendo yagerageje kwinjira i Bukavu

MBOKA NA NGAI

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
350
Reaction score
576
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wasubije inyuma abarwanyi b’Ihuriro rya Wazalendo bacengeye mu Mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Abarwanyi ba Wazalendo bagaragaye binjirira ahazwi nka Camp TV muri Komine ya Kadutu mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2025.
Amakuru aturuka i Bukavu avuga koaba barwanyi ba Wazalendo bamaze muri aka gace igihe kitarenga iminota 20 kuko abarwanyi ba M23 babirukanyemo, basubira mu misozi baturutsemo.

M23 igenzura Umujyi wa Bukavu kuva tariki ya 16 Gashyantare 2025, nyuma yo kuwirukanamo Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ririmo Wazalendo kuva tariki ya 14 Gashyantare.

Kuva M23 yafata uyu mujyi, yakajije umutekano waho kugira ngo abaturage bashobore gusubukura ibikorwa bakesha imibereho ya buri munsi, birimo ubucuruzi.

Kugira ngo kurinda umutekano wa Bukavu n’ibindi bice byorohe, tariki ya 28 Gashyantare M23 yashyizeho ubuyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…