Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Majoro Evariste Ndayizeye, byemezwa na bamwe mu basirikare bakoranye, ko yari indwanyi kabuhariwe, yamaze kwivuganwa na M23, mu rugamba ihanganyemo na leta ya Congo. Majoro ndayizeye yari umwe mu ngabo z’u Burundi zoherejwe muri Congo gufasha icyo gihugu ku kurwana ku mujyi wa Bukavu ngo na wo utazigarurirwa na M23 nk’uko byagenze kuri Goma.
Ni umusirikare wo ku rwego rwa officier wa 5 umaze kwicirwa muri iyi mirwano. Bamwe mu basirikare yari ayoboye, ni abari ahitwa Kalehe bagiye gutangirirayo M23 ngo itagera i Bukavu. Bivugwa ko kugeza ubu M23 yamaze gusohora itangazo rimenyesha amahanga ko itakomeza kwihanganira iyocwa ry’abantu n’isahurwa ry’ibyabo riri kubera i Bukavu, ko isaha iyo ari yo yose izajya gutabara.,