Minisiteri y'ubuzima, mumenya ibibera mu mavuriro? Mubikoraho iki?!

Minisiteri y'ubuzima, mumenya ibibera mu mavuriro? Mubikoraho iki?!

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Mperutse kujya ku ivuriro rimwe(sinanarihisha,ni ibitaro bya Kiziguro,mu karere ka Gatsibo).
Kimwe n'ahandi nabashije kugera,naje kubona ko serivise nziza igihugu cyamamaza,ni mu mvugo gusa si mu ngiro. Kenshi ukibaza niba ari uburere bucye!
Kuko uretse mu bitaro bya leta gusa, hari imigirire utasanga mu mavuriro yigenga. Ubwo nageragayo,nahasanze umubyeyi wagiye kwivuza,kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba,ataha saa ine z'ijoro. Yatashye atanabonanye na muganga. Bamubwiye ko doctor(docteur),ari mu byumba by'abarwayi ko we bitashoboka ko babonana. Mu mvugo idakwiye,bamubwiye ko bimaze kuba akamenyero ko abanya Kiziguro bahengera bwije akaba ari bwo bajya kwivuza,banga umurongo.
Ibi bikagaragaza ko rimwe na rimwe hari umurongo abantu bishyiriyeho, wo kwakira gusa abazanywe n'imbangukiragutabara cg aba kure.
Aha ukibaza, umurwayi urembye,akarangaranwa kariya kageni, yaba yagannye ivuriro ngo riramire ubuzima bwe,cg ahubwo ryamufasha guhuhuka?!
Icyongeye, ni ingeso ya benshi mu baganga. Utari kuri telefoni muri whatsapp, uzamusanga kuri youtube areba indirimbo cg abasore n'inkumi,bareba amafoto gusa. MINISANTE, mwaba mujya mugira igihe mugacyebura abakozi banyu?

Ibi kandi nabisanze ku kigonderabuzima cya Nyagatare, no ku bitaro bya Kabgayi.

Igisekeje ni ukuntu noneho abantu baza bambaye nk'abatagiye mu kazi. Imyambarire imwe,iragayitse,ukuri kujye kuvugwa. Nta kundu umuganga muzima ufite ubwenge bwuzuye,yajya mu kazi na kambambili n'itiriningi. Oyaaaa.

Akandi kageso,abiyita abayehova n'abarokore, ugasanga umwanya arimo kuvura umurwayi,aramwibasira ngo ntasoma bibiliya,ngo ntasenga, ukibaza aho bihurira n'indwara umuntu arwaye,bikakuyobera.

Hakwiye kwigwa ingamba zafasha abantu gukora akazi kabo,no gufasha ababagana,cyane ko baba bari bubane na bo mu gahe gato. Amavuriro ya leta,mukwiye kwigira ku migenzereze y'amavuriro yogenga.
Aho nirinze kuvuga ku kijyanye n'imiti abantu bahabwa,itajyanye n'umwanya baba bahamaze,ahubwo kenshi bakoherezwa kuyishaka mu mafarumasi,ku giciro kandi kitoroheye buri wese. Nyamara,gutanga mituelle ni agahato,ariko ukavurwa winginga,ndetse ntunitabweho uko bikwiye. Hazashyirwe ingufu mu kigo Babyl,abantu bisuzumishe kuri telefoni,base bajye kwigurira imiti badataye igihe cyabo. Ntiwakwibaza ukuntu umuntu azinduka saa kumi,agataha saa kumi z'umugoroba,atahanye Ibuprofene na Paracetamol.

Uyu munsi reka ndekere aha.
 
Back
Top Bottom