Mu buryo butangaje, MONUSCO yarenze ku masezerano mpuzamahanga ayigenga, ifata umwanzuro wo gufatanya na leta ya DRC gutera M23. Mu mategeko bivugwa ko agenga uwo muryango,birabujijwe ko barasa uretse igihe batewe bitabara. Hagati aho ariko M23 na yo yavuze ko nibaramuka babarasheho, na yo ifite uburenganzira bwo kwitabara kandi iri bubikore kinyamwuga.
Mu myaka igera kuri 20 izi ngabo ziri muri DRC, zananiwe kuzuza inshingano zazijyanye, ahubwo zikavugwa mu kavuyo ko gusahura umutungo wa Congo. Bivuze ngo nyuma yo kuba Goma imaze kugotwa na M23, kandi ifite umurindi n'ibioresho bidasanzwe, bafite amahitamo abiri gusa: Kujya mu kigo bakarindwa na M23, cg se kurwana na bo ubwo urusasu rukarira, ugiye akagenda. Ikigaragara kandi ni uko muri iyi ntambara M23 yiyemeje kurwana kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy'amaraso y'umusirikare waba asigaye, bityo bitaza kuborohera.