Bamwe mu bakozi bakoreraga umushinga utegamiye kuri leta wa MSF(Medécin Sans Frontières),bavuze ko uwo mushinga,aho bakoreraga mu nkambi ya Nduta,bategetswe kwandika amabaruwa asezera akazi, bakavuga ko ibi bivuze ko batagomba guhabwa imperekeza,igenerwa umukozi wese uhagaritswe mu kazi imburagihe. Ibi bibaye mu gihe inkmbi z'impunzi z'abarundi,zirimo iyi Nduta na Nyarugusu,zimaze igihe mu cyeragati,aho babujijwe kugira bimwe mu bikorwa bakora birimo n'ubuhinzi,kuko babwirwaga ko ku itariki 31 Ukuboza 2024, izo nkambi zizafungwa, impunzi zirimo zigacyurwa iwabo. Impunzi zagiye zamagana icyo gikorwa cyo gucyurwa ku ngufu,zishingira ku bibera iwabo,zikagaragaza ko nta mutekano wazo zizeye, mu gihe ibyo bahunze n'ubu bigikorwa, aho batanga urugero rw'ishimutwa n'iyicwa ry'abantu bya hato na hato.
HCR yari iherutse kubahumuriza no kubabwira ko yavuganye na leta ya Tanzania, bityo ikijyanye no kwirukanwa ku ngufu kikaba nta kirimo.
HCR yari iherutse kubahumuriza no kubabwira ko yavuganye na leta ya Tanzania, bityo ikijyanye no kwirukanwa ku ngufu kikaba nta kirimo.