Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’ibarurishamibare NISR, bwerekanye ko mu Rwanda mu bakuze bafata imiti ibaganya ubukana bwa Visuri itera Sida, abagore bayifata neza, ku gipimo kirenze uko abagabo bayifata.
Ni ibyavuye mu mibare yakozwe umwaka ushize, yerekana ko Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije virusi itera SIDA ku bushake mu mwaka wa 2023.
Imibare igaragaza ko mu bantu bakuru bafite Virusi itera SIDA, abagabo bangana na 36,7% ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu gihe abagore bayifata ari 63,3%.
Abana b’abakobwa bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ni 52,5% mu gihe abahungu ari 47,5%.
Iyi mibare igaragaza ko muri abo bipimishije barenga miliyoni imwe abangana na 9, 270 banduye iyo ndwara, ihangayikishije Isi, dore ko kuva mu 1983 ivumbuwe n’abaganga babiri, Dr. Luc Montagnier na Dr. Françoise Barré-Sinoussi bo mu Bufaransa itarabonerwa urukingo.
Imibare y’Iki kigo y’abipimishije ku bushake virusi ya SIDA yavuye ku bantu 1,173, 010 yari iriho mu 2022.
Imibare yerekana ko mu bagore 681,934 bapimwe ku bushake, abagera ku 5, 518 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA mu gihe abagabo 429,666 bapimwe iyo virusi abagera kuri 3752 bayisanzwemo.
Mu Ntara y’Uburasirazuba hapimwe abantu 289.015 ku bushake, haboneka ko abantu 2675 banduye iyo ndwara, mu gihe mu Burengerazuba hapimwe 237.897 bigaragara ko abanduye ari 1431.
Mu Majyaruguru hapimwe abantu 143.435 hagaragaramo 810 banduye, mu gihe mu Majyepfo hapimwe abantu 206.557 hakabonekamo 1543 bafite Virusi Itera SIDA. Mu Mujyi wa Kigali hapimwe abantu 234.696 hagaragaramo 2.811 banduye iyo ndwara.
Mu Rwanda ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Rubavu mu 2024 , inzego z’ubuzima zatangaje ko mu bantu ijana bapfa ku munsi barindwi muri bo bapfa bazize virusi itera SIDA, ndetse ko abantu icyenda mu Rwanda ku munsi bandura virusi itera SIDA.
Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.