Mukaseti Rosine ati "Abo baturage barabeshya"

Mukaseti Rosine ati "Abo baturage barabeshya"

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Ati “Yahagiye batubwira ko abatuye mu Mujyi bakoresha umuriro mwinshi, ariko Ubunini bwa Transfo n’abayikoresha nta hantu buhuriye ahubwo ni igihombo ku kigo.”

Mu bigaragara,hari abantu bari aho batagomba kuba bari.
Iyi ni imvugo y'uwitwa ko ahagarriye REG mu karere ka Muhanga.

Ni nyuma y'uko abaturage bagaragaje akarengane bakorerwa mu itangazamakuru, aho bavuga ko bahawe Transfo ifite ubushobozi buhagije,ndetse bamwe bakemeza ko batswe amafaranga ngo iboneke. Iki ntitugitondaho kuko nta gihamya ibigaragaza dufite.
Ariko uwashingira ku gisubizo uwo muyobozi yatanze,wakwibaza ngo ubeshya ni nde? Ubu koko abaturage ni bo bageze aho bakorera ikigo nka REG igenamigambi,bakamenya ibyo bakwiye?
Abitwa ko ari ba Engenieurs ba REG bamaze iki?
None se niba umuriro babona utabahagije,kandi ko bizwi ko hari ibice bigira ibibazo nk'ibyo,abashinzwe kuwutanga bakagaragaza ko ibikoresho bahashyize ari bwo buahobozi bifite, nk'uyu ahera he ahakana ibivugwa na rubanda?
Iki ko ari kimwe mu bigaragaza ko bamwe mu gihe batabazwa inshingano, n'imikorere yabo iba ikemangwa? Aho si umwe mu bavugwa bahawe akazi batanabifitiye ubushobozi?


REG mukwiye gutanga ubusobnuro no gukemura ikibazo mutiteranyije n'abaturage.
 
Back
Top Bottom